Aya ni amwe mu magambo yagarutsweho na Minisiteri w’Inidukikije Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi kwizihiza 7munsi mouzamahanga ngarukamwaka w’amazi uba taliki ya 22 Werurwe buri mwaka.
Muri urwo rwego, Ikigo gishinzwe umutungo w’amazi mu Rwanda (RWB) ku bufatanye n’Ikigega cy’Igihugu gitera inkunga Imishinga y’ibidukikije FONERWA ku nkunga y’amafaranga yatanzwe na Banki y’Isi, n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana UNICEF bizihije uwo munsi.
Ni umunsi wizihijwe mu buryo bukomatanyije hamwe n’Umunsi Mpuzamahanga w’Amashyamba uba ku wa 21 Werurwe n’Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Ubumenyi bw’Ikirere uba ku wa 23 Werurwe buri mwaka.
Mu birori byahuje inzego za Leta zitandukanye, Minisiteri n’abafatanyabikorwa mu iterambere, inzego z’Umuryango w’Abibumbye, abikorera, ndetse na sosiyete sivile hari hagamijwe gukangurira abantu kurinda umutungo w’amazi yo mu butaka no guteza imbere ibikorwa remezo byihanganira imihindagurikire y’ikirere.
Wabaye umwanya mwiza wo gusangira ibikorwa byiza n’ubunararibonye mu gucunga amazi n’iterambere; kuzamura imyumvire yo gusana no gufata ingamba zo kurwanya isuri, n’ibindi.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe umutungo w’amazi mu Rwanda Dr. Emmanuel Rukundo, yashimangiye akamaro ko gucunga neza umutungo w’amazi ari munsi y’ubutaka.
Ati: ”Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni umwanya wo gutekereza ku ruhare rudahabwa agaciro cyane rw’amazi yo mu butaka, umutungo n’inyungu tubikuramo kimwe n’ingamba dukwiye guteganya. Gucunga neza amazi yo mu butaka ni uburyo bwiza cyane bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, kuko bitabaye bityo izo mpinduka zizakomeza kwiyongera mu gihe kizaza zikabangamira umutungo w’amazi mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, inganda, amazi meza n’ibindi bisabwa”.
Yongeyeho ati: “Amazi meza atangwa ubu yibanda ku mazi yo mu butaka kandi impamvu nyamukuru ni uko amazi yo munsi y’ubutaka arusha ubwiza ayo hejuru ubigereranyije. Ibyo bituma igiciro cyo gutunganya amazi kigabanyuka bityo amazi ntahende umuturage.
Insanganyamatsiko y’Umunsi mpuzamahanga w’amazi 2022 igamije gutanga ubutumwa bw’ingenzi bukubiyemo kuba amazi yo mu butaka atagaragara, ariko akamaro kayo kagaragara ahantu hose. Amazi yo munsi y’ubutaka ni ubutunzi bwihishe bubeshaho ubuzima bwacu. Ikindi ni uko mu gihe imihindagurikire y’ikirere izaba mibi, amazi yo munsi y’ubutaka nayo azagenda ahura n’ibibazo.
Tugomba gufatanya kugira ngo dukomeze gucunga neza uyu umutungo w’ingenzi kandi w’agaciro. Uburyo bwo gufata neza kandi bwongera amazi yo munsi y’ubutaka, harimo guhangana n’isuri n’imyuzure, amazi yo mu butaka ashobora kutagaragara, ariko ntagomba kuva mu ntekerezo, agomba gukomeza gutekerezwaho.
Mu 2017, Guverinoma y’u Rwanda yateguye Gahunda y’ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe (SPCR) nk’umuyoboro w’ishoramari mu Rwanda kugira ngo hagerwe ku ntego, igihugu gifite ibikoresho bihagije kugira ngo habeho guhangana n’ibibazo bizanwa n’imihindagurikire.
Kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amazi wahuriranye n’uw’amashyamba ndetse n’uw’ubumenyi bw’ikirere.
Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc, yavuze ko iyi minsi mpuzamahanga uko ari itatu yizihizwa mu buryo bukomatanyije mu gihe cy’icyumweru cyose harebwa isano iri hagati y’umutungo kamere w’amazi, amashyamba ndetse n’imihindagurikire y’ikirere.
By’umwihariko mu kwizihiza uyu munsi, kuri uyu wa mbere habaye imurikabikorwa ry’ibikorwa binyuranye bigamije kubungabunga umutungo kamere w’amazi ryitabiriwe n’abahagarariye inzego zitandukanye zifite uburambe mu gucunga no kubungabunga amazi yo munsi y’ubutaka.