Rubavu: Yagwiriwe n’ibuye yakuraga ahita apfa

Umuturage wo mu karere ka Rubavu wari utunzwe n’akazi ko gukura amabuye, yagwiriwe na rimwe muyo yakuraga ahita ahasiga ubuzima. Ubuyobozi bw’Akagari ka Byahi byabereyemo bwahamije aya makuru.

Uyu muturage witwa Ngiyimbere Innocent, yagwiriwe n’ibuye yacukuraga mu mudugudu wa Ngugo. Ni mu gihe abo mu muryango we baganiriye na Rwandanews24 bavuga ko asize umugore n’abana barindwi.

Uyu yagize ati “Nyakwigendera yari yarasezerewe mu ngabo, ariko asigaye akora akazi ko gukura amabuye ngo abesheho umuryango we, akaba apfuye yishwe n’ibuye rya mugwiriye, asize umugore n’abana barindwi bose bakeneye kwitabwaho.”

Rwema Bienvenue, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Byahi byabereyemo yahamije aya makuru avuga ko uyu muturage yari asanzwe atunzwe no gukura amabuye.

Ati “Ku masaha ya saa cyenda twakiriye amakuru y’uko Umuturage witwa Manizabayo agwiriwe n’ibuye yacukuraga bikaba bikekwa ko yapfuye, yari asanzwe akora akazi ko gukura amabuye, akaba yari atuye mu mudugudu wa Karukogo ho mu kagari ka Rukoko.”

Rwema yakomeje avuga ko inzego z’Ubuyobozi zigiye kugera aho iyi mpanuka yabereye ngo babashe guhumuriza abaturage

Rwandanews24 yamenye amakuru ko nyakwigendera yari arimo gukurira amabuye umugore witwa Adela, ndetse akaba ubwo iri buye ryamugwagaho yari kumwe na mugenzi we munsi yaryo birangira umwe avuyemo rimukoretsa ku gatsinsino undi rigwa ataravamo.

Yagwiriwe n’ibuye yacukuraga ahita apfa

One thought on “Rubavu: Yagwiriwe n’ibuye yakuraga ahita apfa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *