Rubavu: Yagonze umunyonzi aramwica, afatwa arimo ageragezaga guhunga

Mu masaha y’Umugoroba yo kuri uyu wa kabiri, tariki 22 Werurwe 2022 mu karere ka Rubavu, Umure nge wa Nyakiriba habereye impanuka ikozwe n’umushoferu wa Fuso wagonze umunyonzi agahita ahasiga ubuzima, nawe atabwa muri yombi ubwo yegeragezaga guhunga. Ubuyobozi bw’Umurenge bwahamirije Rwandanews24 aya makuru.

Iyi mpanuka yabereye mu mudugudu wa Kayove, akagari ka Kanyefurwe y’imodoka yo mubwoko bwa Fuso ifite Purake  RAE 302 Z yagonze umunyonzi  witwa Niyonizera Emile Donald w’imyaka 19 ufite ababyeyi batuye mu kagari ka Gikombe, Umudugudu wa Kitarimwa ho mu murenge wa Rubavu.

Nyiransengiyumva Monique, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakiliba yahamirije Rwandanews24 aya makuru.

Ati “Uwagonzwe yahise apfa, umurambo wajyanywe ku bitaro bikuru bya Gisenyi, mu gihe Umushoferi wari utwaye imodoka ya Fuso witwa Mbarimombazi Esmayile w’imyaka 25 yafashwwe ubwo yageragezaga guhunga.”

Nyiransengiyumva akomeza avuga ko icyateye iyi mpanuka kitaramenyekana.

Mbarimombazi Esmayile wari utwaye Fuso yashyikirijwe ishami rya Polisi rya Kanama.

Niyonizera Emile Donald wagonzwe na Fuso

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *