Abaturage bo mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Kanama bavuga ko ubujura bwari bubugarije bwatumye batangiza Koperative y’irondo ry’umwuga mu guhangana n’ubujura. Ni mu gihe Ubuyobozi bw’Uyu murenge buvuga ko abaritangije bahoze mu ngabo bavuye ku rugerero ndetse batanga icyizere.
Gasusa Jean Paul, Umuyobozi wa Koperative KOGUKA igiye kujya ikora irondo ry’Umwuga mu murenge wa Kanama avuga ko iki gitekerezo cyo gutangiza irondo ry’umwuga cyaturutse ku bujura bw’ijoro n’amanywa bumaze iminsi bwugarije uyu murenge.
Ati “Umutekano tugiye kuwubungabunga, ibisambo tukabihabya ndetse abajura twiteze kubaca burundu muri uyu murenge.”
Abaturage bashyire umutima mu nda, ndetse tuzarushaho gukora kurusha uko twakoraga kuva 2012-2019, Ubuyobozi bw’Umurenge buradushyigikiye, Ingabo z’Igihugu ziradushyigikiye, rero tuzakora neza.
Mugisha Honore, Umunyamabanga nshingwabikorwa avuga ko abiganje muri iri rondo ry’Umwuga ari abanyamwuga kuko abenshi ari abahoze mu ngabo bavuye ku rugerero batanga icyizere mu kuzahura umutekano w’abaturage.
Ati “Higanjemo abahoze mu ngabo zavuye ku rugerero, bose ni abanyamwuga kandi biraduha icyizere cyo kurandura byinshi mu byabangamiraga umutekano w’Abaturage.”
Mu murenge wa Kanama by’umwihariko mu i Santere y’uburuzi ya Mahoko hakundaga kumvikana amatsinda y’insoresore zigize ibihazi zitatinyaga gusagarira abaturage no ku manywa yihangu.
Iyi koperative KOGUKA yongeye kugaruka mukazi mu gihe kuva 2019 kugeza uyu munsi yari yaravanweho kubera gahunda za Leta zavugaga ko nta Koperative zemerewe gucunga umutekano, abagiyeho byarabananiye abaturage barakomeza barahohoterwa, baribwa ntibyagira icyo bitanga ariyo mpamvu iyi KOGUKA yongeye kwemererwa kugaruka mu kazi.


