Rubavu: Ibyo Akarere kijeje Abadepite ku Isoko rya Gisenyi byaheze he ?

Bamwe mu bakorera mu Isoko rya Gisenyi rishaje bavuga ko Ubuyobozi bw’Akarere bwababeshye, ndetse bukabeshya Abadepite ubwo bwitabaga (PAC) ko isoko rishya bazarikoreramo bitarenze amezi 3, none ayo mezi ashize imirimo yo kuryubaka nta cyizere itanga. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko impamvu imirimo yatinze hari ibintu byinshi byahinduwe kuri iri soko bitaratangazwa.

Kuwa 21 Nzeri 2021 Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwijeje Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu, PAC, ko imirimo yo gusubukura inyubako y’isoko rya Gisenyi yatangiye kandi ko mu ntangiriro z’umwaka utaha rizatangira gukorerwamo ariko aho imirimo igeze n’abatsindiye kuryubakisha bemera ko igihe biyemeje kizarengaho nk’amezi abiri.

Aba bakorera muri soko rishaje batifuje ko amazina yabo ajya mu itangazamakuru babwiye Rwandanews24 ko abikorera bishyize hamwe bakemera kubaka irishya basa nk’abiyikoreje urusyo ruremereye kubera amafaranga yabashiranye kandi badashaka kugana banki.

Ati “Imirimo igitangira bari bafite abakozi benshi tubona ko rizuzurira igihe none hasigayemo mbarwa, ibi bigaragaza imbaraga nke no kuba rishobora kutazarenga aho rigeze kuri ubu.”

Undi ati “Ese aba bantu ntibabaye nk’abikorejwe ishyiga riremereye? Cyangwa bakaba nka wa mwana warazwe ibyananiwe n’ababyeyi, kuko hari bamwe twari twaramaze kurangura ibyo tuzimukana mu isoko rishya ariko naryo risa nk’aho ritazuzura.

Isoko rya Gisenyi ryatangiye kubakwa mu 2009 ariko ryananiranye kuzura kubera ibibazo bitandukanye birimo no kuba ryarashyizwe mu manza igihe kirekire ariko riza gusubira mu maboko y’akarere.

Mu ntangiriro za 2021 Akarere ka Rubavu kagiranye amasezerano n’abikorera binyuze muri sosiyete RICO (Rubavu Investment Company) yo gukomeza kubaka iri soko.

Ni isoko rizubakwa mu byiciro bibiri harimo icyari cyatangijwe kubakwa cyagombaga kuzura mu mezi atandatu, bivuze uku kwezi kwa Werurwe kwari gusiga isoko rikorerwa, iki cyiciro cyari kuryuzuza gitwaye akayabo ka miliyari 2,7 Frw nk’uko bikubiye mu masezerano Rubavu Investment Company yagiranye n’Akarere ka Rubavu.

Twagirayezu Pierre Celestin, Umuyobozi w’inama y’Ubutegetsi ya RICO (Rubavu Investment Company) avuga ko n’ubwo byari biteganyijwe ko mu kwezi kwa Kamena 2022 isoko ryagombaga kuba riri gukorerwamo bizasaba ko harengaho nk’andi mezi abiri.

Ati “Byari biteganyijwe ko muri Kamena isoko riba riri gukorerwamo, ariko ntibizapfa gukunda kubera impinduka zabayeho, hari aho twabonye ko hazabaho impinduka bituma tutemerera Rwiyemezamirimo urimo kuryubaka ngo akomeze imirimo kandi inyigo y’ibizahinduka itararangira.”

Twagirayezu abajijwe nimba impamvu imirimo yo kurangiza isoko yadindiye yaba ifite aho ihuriye n’ubushozi bw’amafaranga yabigaramye avuga ko Rwiyemezamirimo bakorana bamuha amafaranga uko bayabonye, ndetse ubushobozi nibubabana buke bazagana banki.

Kambogo Ildephonse, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu mu kiganiro na Rwandanews24 yatangaje ko Rwanda Housing Authority hari inyigo yabasabye ko bakora kugira ngo hizerwe uburambe bw’inyubako, ku kibazo cy’ubushobozi ho yavuze ko amafaranga atabaye ikibazo kuko hari abandi bafatanyabikorwa nabo biteguye gushora mu kubaka isoko rya Gisenyi.

Ati “Rwanda Housing Authority hari inyigo yasabye ko yakorwa ngo hizerwe uburambe bw’inyubako, turizera ko bitarenze icyumweru gitaha ibyayivuyemo bizatangazwa, naho ku kibazo cy’amafaranga hari abanya Kigali benshi biteguye gushoramo amafaranga ndetse no kugana Banki byakunda.”

Kambogo Ildephonse akomeza avuga ko Covid-19 iri mu byakomye mu nkokora imirimo yo kubaka iri soko rya Gisenyi, ariko Ubuyobozi bw’Akarere bwiteguye gushyira imbaraga mu kwihutisha imirimo yo kuryubaka.

Mu mpinduka biteganyijwe ko zizagaragara kuri iyi nyubako y’isoko rya Gisenyi harimo kuba ritazasakazwa amabati nk’uko byari biteganyijwe ahubwo bazamenera Dare, hari inking zizashyirwa muma Koridoro ngo zitege inyubako ndetse hari n’igice cyo hagati kizabomorwa ku buryo urumuri ruturuka hejuru rukwira mu isoko hose.o

Abahanga muby’imyubakire bavuga ko imirimo yo kubaka iri soko itaragera no ku kigero cya 40%, ndetse abakozi barikoragaho mbere y’ukwezi kw’ugushingo 2021 barengaga 100 none kuva mu Ukuboza 2021 risigayeho abakozi 30 ubariyemo ni abafasha abafundi, mu buryo busa no kubeshya Rubanda ko imirimo itahagaze.

Amasezerano Akarere kagiranye na sosiyete RICO yavugaga ko imirimo nimara amezi atandatu itararangira azahita asozwa. Ubuyobozi bw’Akarere bwavugaga ko nyuma y’amezi abiri imirimo yo kubaka itangijwe yari igeze ku kigereranyo cya 20%.

Imirimo yo kubaka isoko rya Gisenyi kuva m’Ukuboza 2021 yaradindiye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *