Rubavu: Abatishoboye batujwe mu mudugudu bavuga ko bashonje

Imiryango irenga 20 yatujwe na Leta ivuga ko ishonje, abenshi muri bo barashaje ntibatakibasha guca inshuro nkuko babivuga. Ni mugihe Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko bugiye gukurikirana ibibazo by’ingutu bigaragazwa n’aba baturage bagafashwa.

Aba baturage batujwe mu mudugudu wa Bushengo, Akagari ka Gikombe, Umurenge wa Rubavu ho mu karere ka Rubavu, bakaba bagiye kumara imyaka ibiri batujwe, mu kiganiro na Rwandanews24 bavuga ko bugarijwe n’ikibazo cy’inzara.

Sendegeya Pascal ati “Turashimira Leta ko yadutuje idukuye ku muhanda aho twirirwaga tuzerera tudafite aho dukinga umusaya, ariko nikomeze iduherekeze kuko twugarijwe n’ikibazo cy’inzara, kuramuka ni ukubara ubukeye.”

Aba baturage bose bavuga ko inzu batujwemo bazigiyemo zitaruzura, ariko Ubuyobozi ntibugaruke kuzisoza. Aba baturage bavuga ko bamwe bahawe ibiryamirwa abandi ntibabihabwe, bakaba baryama ku misambi bakumbagurika.

Nyirabajyamabere Suzane avuga ko babayeho nabi kuko bafite Umusaza utabasha kugenda, Kuvuga no guhaguruka ibi bikaba bituma nawe wagaciye inshuro abura uwo asigira uyu murwayi agasaba kuba basurwa bagafashwa.

<

Iki kibazo cyo kugira Umurwayi utuma atabasha kujya guca inshuro agihuje na Nyiransabimana Olive uvuga ko uburwayi butuma abantu bahinamirana muri uyu mudugudu kibugarije.

Kikundiro Mabule, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu avuga ko abaturage batujwe mu midugudu abenshi bahawe imirimo y’ingoboka ibafasha kubona amafaranga abatunga, ariko ko bazagenda babafasha uko ubushobozi buzajya buboneka.

Ati “Ikijyanye n’imibereho ya bariya baturage bavuga ko igoye turakizi, ndetse tugenda tubafasha bamwe muri bo abakuze babona inkunga y’ingoboka, abatarageza ku myaka y’ubukure bashyizwe muri VUP kugira ngo amafaranga babonye abafashe mu mibereho ya buri munsi, ndetse nugize ikibazo cyihariye arafashwa, ariko kubasura bisaba guhozaho kuko utabasuye utabasha kumenya ibibazo bafite.”

Abaturage bafite Uburwayi turaza kubafasha bagezwe kwa muganga hamenywe ibibazo bafite.

Umurenge wa rubavu urangwamo abaturage benshi bagiye batuzwa na Leta, ariko bagakomeza kugaragaza kenshi ko babayeho nabi.

Abatujwe mu mudugudu w’abatishoboye bavuga ko inzara ibageze habi

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.