Rubavu: Abatishoboye batujwe mu mudugudu bababazwa n’Amashanyarazi abanyura hejuru badacana

Imiryango irenga 20 yatujwe na Leta ivuga ko itewe agahinda no kutagira Umuriro w’Amashanyarazi kandi ubanyura hejuru bikagira ingaruka ku bana babo bakiri batabona uko basubiramo amasomo. Ni mugihe Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko ikibazo cy’aba baturage bukizi ndetse bwatangiye kuganira na REG ngo bizagere muri Kamena 2022 abaturage barenga 1000 muri uyu murenge batagiraga amashanyarazi baracaniwe.

Aba baturage batujwe mu mudugudu wa Bushengo, Akagari ka Gikombe, Umurenge wa Rubavu ho mu karere ka Rubavu, bakaba bagiye kumara imyaka ibiri batujwe, mu kiganiro na Rwandanews24 bavuga ko ikibazo cy’Umuriro bahora bakivuga ariko ntacyo Gikorwaho.

Sendegeya Pascal ati “Turashimira Leta ko yadutuje idukuye ku muhanda aho twirirwaga tuzerera tudafite aho dukinga umusaya, ariko Abana bacu Babura uko basubiramo amasomo kandi ikibazo cy’amashanyarazi twarakivuze kuva tugituzwa muri aya mazu, natwe amaso yaheze mu kirere.”

Umwana wo muri uyu mudugudu wiga ku Ishuri rya Kanembwe utifuje gutangaza imyirondoro ye mu kiganiro na Rwandanews24 yavuze ko kutagira Umuriro bigira ingaruka nyinshi ku myigire ye.

Ati “Niga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, ariko kutagira amashanyarazi bigira ingaruka nyinshi, nk’ubu turi mu bizamini ariko ntiwabona uko usubiramo amasomo yawe akenshi ugatsindwa kubera ko uba ubasha gusubiramo amasomo uri jku ishuri gusa.”

<

Uyu mwana w’Umuhungu akomeza asaba leta kuba yabaha Umuriro w’amashanyarazi ngo nabo bere kujya bumva amashanyarazi nk’ibihuha kandi abanyura hejuru.

Nyirabajyamabere Suzane avuga ko babayeho nabi kuko bafite Umusaza utabasha kugenda, Kuvuga no guhaguruka bikabagora cyane kumwitaho mu masaha y’ijoro nta muriro w’amashanyarazi kandi abanyura hejuru.

Kikundiro Mabule, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu avuga ko ikibazo cy’aba baturage kizwi ndetse kigiye gukemuka vuba aha.

Ati “Ikibazo cy’Amashanyarazi gisanzwe mu mihigo y’Umurenge, ndetse na REG twamaze kuvugana ku buryo abatishoboye bazahabwa Mubazi bagende bazishyura gahoro gahoro.”

 Mu murenge wa Rubavu bafite umuhigo wo kuzageza Umuriro w’amashanyarazi ku ngo 900 bitarenze Kamena 2022, bakaba bateganya kurenza uyu mubare kuko ingo zitaragerwaho n’amashanyarazi zirenga 1000.

Ibiryamirwa bararaho bavuga ko bitakijyanye n’igihe
Inzu zubakiwe Abatishoboye zo mu mudugudu wa Bushengo bavuga bazihawe zituzuye

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.