Kiyovu Sports yatsinze Rayon Sports 2-0

Ikipe ya Kiyovu Sport yatsinze Rayon Sport ibitego 2-0 mu mukino wo ku munsi wa 22 wa Shampiyona y’u Rwanda bituma iguma ku mwanya wa Mbere ndetse inashimangira ko ifite inyota yo gutwara igikombe.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Werurwe 2022, nibwo iyi kipe ya Kiyovu ifite abakunzi benshi i Nyamirambo yatsinze Rayon Sports ibitego 2-0 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ni umukino Kiyovu Sports yatangiye isatira ku buryo ku munota wa 13 Bigirimana Abed yagerageje ishoti rikomeye ariko rica hejuru gato y’izamu rya Rayon Sports

Ni umukino Kiyovu Sports yaje yiteguye cyane kurusha Rayon Sports mu buryo bugaragara, ku buryo igice cya mbere cyarangiye ifite koruneri enye n’igitego kimwe cyatsinzwe na Bigirimana Abedi ku mupira w’umuterekano nyuma y’uko abakinnyi ba Rayon Sport bari bakoreye ikosa rutahizamu Emmanuel Okwi.

Igice cya Kabiri Rayon Sports na yo yatangiye isatira nyuma yaho ikoreye impinduka igakuramo Iranzi Jean Claude ikamusimbuza Ishimwe Kevin ariko na Kiyovu Sport iyibera ibamba ikajya inanyuzamo igasatira ku buryo ku munota wa 51 yahise ibona koruneri ariko ntiyayibyaza umusaruro.

Muri iki gice Kiyovu Sports yabuze amahirwe menshi yo gutsinda ikindi gitego ubwo ku munota 67 Emmanuel Okwi wigaragaje cyane muri uyu mukino yateye ishoti umuzamu wa Rayon Sports, Adolphe Hakizimana arikukuramo.

Ku munota wa 88 Musa Esenu yahushije igitego cyari cyabazwe ateye umupira hejuru y’izamu ubwo yari yasigaranye n’umuzamu gusa.

Ku munota wa 93 umupira ugiye kurangira Kiyovu Sports yatsinze igitego cya Kabiri cyatsinzwe na Muhozi Fred bituma umupia urangira iyi kipe itsinze Rayon Sports 2-0.

Ibi byatumye iyi kipe ikunzwe mu Biryogo n’i Nyamirambo muri rusange ikomeza kuguma ku mwanya wa Mbere aho yagize amanota 50 mu gihe Rayon Sports yagumye ku mwanya wa Gatanu n’amanota 35.

IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *