Nyuma y’uko umubare w’abana baba ku muhanda ugenda wiyongera uko bwije n’uko bukeye, mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi no mu nkengero zawo ho bukomeje gufata indi ntera. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko busa nk’aho inzererezi bwari bwarazoroheye bukaba bugiye kuzihagurukira ndetse bunakoresheje inteko z’abaturage.
Bamwe mu bana baba mu buzererezi baganiriye na Rwandanews24 batangaje ko baje ku muhanda kubera imibereho mibi yo mu muryango.
Irasubiza Obama, afite imyaka 12 yagize ati “Ikibazo cy’Ubushobozi mu rugo nicyo cyatumye nza kuba ku muhanda, kuko murugo ntaho dufite ho kuba, aho twabaga umugiraneza niwe wari warahadukodeshereje ashizemo baradusohora.”
Irasubiza wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza ariko yataha akaza kurara ku muhanda akomeza avuga ko na nyina witwa Alice aho arimuri uyu mujyi wa Gisenyi adafite aho akinga umusaya.
Uwingabire Arsene Gashema nawe uba ku muhanda ari mu kigero cy’imyaka 10 avuga ko ubuzima bwamushaririye agahitamo kuza ku muhanda, kureba ko yajya asabiriza akabona icyaramira igifu.
Kambogo Ildephonse, ku murongo wa terefone yatangarije Rwandanews24 ko abana b’inzererezi bari bazoroheye ariko ubwo zigihari ikibazo cyabo kirakemuka vuba.
Ati “Inzererezi twari twarazoroheye ariko ikibazo cyazo kiraza guhita gikemuka mu minsi mike. Akenshi twaje gusanga n’imiryango imwe n’imwe itita ku bana, kuko ababyeyi benshi babyuka bajya gushaka imibereho I Goma ntibite ku bana ariko iyo ni imwe mu ntambara turi kurwana, abana nitumara kubavana ku muhanda, tuzajya tubasanga mu ngo tubaganirize tumenye ibibazo bafite.”
Icyorezo cya Covid-19 cyari cyarakomye mu nkokora inteko z’abaturage ariko kuri ubu tugiye kongera ubukangurambaga mu kuganiriza ababyeyi tubibutsa inshingano zabo ku buryo abo abana bazajya bacika bakajya ku muhanda nabo bazajya babihanirwa.
Kambogo Ildephonse akomeza avuga ko ababyeyi bafite ikibazo cy’ubushobozi buke bafashwa n’Akarere kugira ngo babeho.
Abana bavanwe mu buzererezi mu Karere ka Rubavu bajyanwa mu kigo cy’Inzererezi cya Nyabishongo bakigishwa, nyuma bagashyikirizwa imiryango.

