Ibitaro bya Gisenyi bigiye gukemura zimwe mu mbogamizi z’Abarwayi

Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Gisenyi bwatangaje ko bugiye gukemura zimwe mu mbogamizi z’abarwayi n’abarwaza babigana. Ni mu gihe Ubuyobozi bw’Akarere nabwo buvuga ko bugiye kwihutisha imirimo yo gukora Umuhanda w’amakamyo, kuko ikibazo cy’impanuka zayo nacyo kizwi.

Ibi ubuyobozi bwabitangaje kuri uyu wa gatanu, tariki 18 Werurwe 2022 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe Abarwayi, ku nshuro yawo ya 30.

Dr. Tuganeyezu Oreste, Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisenyi muri uyu muhango yagarutse ku butumwa bwo kuba hafi abarwayi bakagarurirwa icyizere cy’Ubuzima, yanakomoje kuri bimwe mu bibazo bagaragarijwe n’abarwayi bifuza ko byahabwa umurongo avuga ko bigiye gukorwaho bidatinze.

Ati “Kuri uyu munsi wahariwe Abarwayi dukwiriye kwifatanya nabo, tukabegera tukabereka ko tubakunda, ibi bizatuma ubwabo bigarurira icyizere cy’Ubuzima kuko akenshi baba bihebye ko ubuzima bwendakubacika.”

 Dr. Tuganeyezu yakomeje agira ati “Ikibazo cyo kuba abarwayi bavuga ko Serivisi yo gusezerera abarwayi mu bitaro akenshi itinda, natwe turacyabibona nk’imbogamizi ariko turimo kukinoza twongera umubare w’Abaganga kuko ukiri hasi ugereranyije n’umubare w’abarwayi benshi bagana Ibitaro. Turizeza abatugana ko tuzarushaho kwihutisha serivisi mu minsi ya vuba ari nako dushimira Minisiteri y’Ubuzima ikomeje kutwongerera umubare w’abakozi n’abaganga.”

<
Dr. Tuganeyezu Oreste, Umuyobozi mukuru w’Ibitaro bya Gisenyi muri uyu muhango yagarutse ku butumwa bwo kuba hafi abarwayi bakagarurirwa icyizere cy’Ubuzima

Icyo Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ku bibazoby’Abarwayi

Ishimwe Pacifique, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza avuga ko hari ibisubizo byafashwe ku bibazo abagana ibitaro bya Gisenyi bibaza.

Ati “Ikibazo abarwayi bagaragaje cy’Umuhanda unyurwamo ni ama kamyo ku bitaro ukanatera impanuka kenshi kirazwi, hateganyijwe umuhanda ugiye gutunganywa uzanyura ku murenge wa Rugerero, ugakomereza ku murenge wa Rubavu, n’Umurenge wa Gisenyi akaba ariwo uzimurirwamo amakamyo mu kwirinda izi mpanuka. Icyo n’igisubizo ku barwayi kuko hari bamwe baburiraga ubuzima muri izi mpanuka, ndetse rwose imirimo igenze neza mu mwaka umwe amakamyo yacika muri uyu muhanda bigatanga umutekano urambye kuko n’abaturage bujuje ibisabwa batangiye kwishyurwa.”

Ishimwe Pacifique akomeza avuga ko ku kibazo cy’abaturage bakoresha Mutuelle bagaragaje ko hari imiti batabona mu iguriro ry’imiti ryo mubitaro nacyo kirimo gukorerwa ubuvugizi.

Ati “Nk’uko hari Farumasi zikorana n’ubundi bwishingizi tugiye gukora ubuvugizi ku buryo imiti batabonaga kuri Mutuelle yakongerwa kuyemerewe abarwayi bose haba ku bitaro no ku bigo nderabuzima biri mu karere ka Rubavu. Nk’inshingano z’abarwayi nabo twabasabye kwitabira gahunda yo kwishyurira Mutuelle ku gihe.”

Ishimwe Pacifique, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza avuga ko hari ibisubizo byafashwe ku bibazo abagana ibitaro bya Gisenyi bibaza

Ibibazo by’Ingutu abagana Ibitaro bya Gisenyi bakigaragaza

Mukandayisenga Triphose ati “Twitaweho neza mu bitaro bya Gisenyi ariko turacyafite imbogamizi mu kubona imiti yose nk’uko abakoresha ubundi bwishingizi bayihabwa, bikagora abakoresha mutuelle, ikindi turasaba ko abakozi basezerera abarwayi bakwiyongera kuko bituma abarwayi batinda gusezererwa bikanaviramo bamwe kurara.”

Nyirandinkabandi Emmelyne, Umurwaza mu bitaro bya Gisenyi ati “Mu bitaro iyo ukeneye imiti ihari barayiguha, ariko hakenewe ko abarwaza bo mu Bitaro by’Ababyeyi bashakirwa aho bajya baking umusaya, ndetse turacyafite n’ikibazo cyo guca muri serivisi nyinshi iyo turimo gusezera ibitaro, tukaba dusaba ko bakongera abakozi n’imikoreshereze y’ikoranabuhanga iyi serivisi ikajya yihutisha imirimo.”

Muri uyu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abarwayi, abo mu bitaro bya Gisenyi ku bufatanye n’abafatanyabikorwa banyuranye b’ibitaro bya Gisenyi bagenewe ibiribwa byiganjemo amata yo gufasha ababyeyi n’abandi barwariye muri ibi bitaro.

Ishimwe Pacifique, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza
Umurwayi uhagarariye abandi yavuze ko Impanuka ziterwa n’amakamyo zibangamiye abagana Ibitaro bya Gisenyi
Abarwayi bo mu bitaro bya Gisenyi bavuga ko Serivisi bahabwa ari ntamakemwa

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.