Umuturage wo mu karere ka Rutsiro, Umure nge wa Kivumu, Akagari ka Nganzo, Umudugudu wa Remera worojwe inka muri gahunda ya Girinka yaraye itemwe n’umugizi wa nabi utaramenyekana. Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko bwahisemo ko iyi nka yabagwa hakagurishwa inyama akazugura indi nyana akaba ariyo yorora.
Ubu bugizi bwa nabi bwabaye mu ijoro ryakeye, mu rugo rw’umuturage witwa Bangifayida Costantine w’umupfakazi, aho uyu mubyeyi nawe yamenye amakuru agiye kugaburira iyi nka mugitondo,
Munyamahoro Muhizi Patrick, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivumu yemereye Rwandanews24 ko iyi nka y’umuturage yatemwe, ariko bagiye kureba uko yakomeretse hafatwa umwanzuro wo kuyibaga.
Ati “Umuturage yatubwiye ko inka ye yatemwe mu gitondo cyo kuri uyu wa kane kandi ntan’umuturage akeka kuko ntawe bari bafitanye amakimbirane, inka ye yatemwe umutsi wo ku kaguru k’inyuma n’abagizi ba nabi bataramenyekana, bakaba bakirimo gushakishwa. Itsinda twoherejeyo ngo rijye kureba iki kibazo ryemeje ko iyi nka yabagwa hakagurishwa inyama, uyu muturage akazaguramo inyana akaba ariyo yorora.”
Munyamahoro yakomeje avuga ko ubugizi bwa nabi bwo gutema inka butari busanzwe mu murenge wa Kivumu, ariko ko bagiye gukaza amarondo no gushyira imbaraga mu gushaka abagizi ba nabi nk’aba.
Yanaboneyeho gusaba abaturage kurushaho kwirindira umutekano ndetse bakarushaho kwirinda icyabagusha mu makimbirane, kuko uyu mugizi wa nabi nafatwa azabiryozwa n’amategeko.
