Perezida Ndayishimiye yakiriye Cardinal Kambanda

Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yakiriye mu biro bye Arkiyepiskopi wa Kigali Antoine Cardinal Kambanda mu biro bye kuri uyu wa Kane tariki 17 Werurwe 2022.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi biri i Gitega byatangaje ko Cardinal Kambanda ari i Burundi, akaba yitabiriye Inama ngarukamwaka y’Ishyirahamwe ry’Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda no mu Burundi (ACOREB) isanzwe iterana nyuma ya buri myaka ibiri kuva mu 1981.

Icyakora ntibyatangaje ibikubiye mu biganiro Perezida Ndayishimiye yagiranye na Cardinal Kambanda nk’uko KT Press yabyanditse.

Inama ya ACOREB ihuza Abepiskopi ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda no mu Burundi mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku mikorere ihuriweho ya Kiliziya muri ibyo bihugu byombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *