Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibyatangajwe n’Umuryango Human Rights Watch, irushinja kwibasira abatavuga rumwe nayo barimo abanyamakuru, bazizwa ibitekerezo bya politiki.
Byasohotse mu nyandiko uwo muryango washyize hanze kuri uyu wa Gatatu, yiswe “Rwanda: Wave of Free Speech Prosecutions”.
Uyu muryango umaze imyaka ine uhagaritswe gukorera ku butaka bw’u Rwanda nyuma y’igihe kirekire utangaza amakuru y’abo wita ko bibasiwe cyangwa bagiriwe nabi na Leta, nyamara hakorwa iperereza rikagaragaza ko atari ko biri.
Nubwo u Rwanda rwahagaritse imikoranire nawo, nta minsi ishira udasohoye ibyegeranyo u Rwanda ruvuga ko bibogamye, ndetse ntirutinya kwerekana ko hari ikindi uyu muryango ugamije.
Muri raporo nshya y’uyu muryango, uvuga ko mu myaka ibiri ishize, inzego z’ubutabera mu Rwanda zaciriye imanza abantu batavuga rumwe na Leta, abanyamakuru n’abandi hashingiwe gusa ku bitekerezo byabo bwite, bihabanye n’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo butangwa n’Itegeko Nshinga.
Mu ngero utanga harimo Dieudonné Niyonsenga alias Cyuma Hassan wakoreshaga Shene ya YouTube Ishema TV, wakatiwe gufungwa imyaka irindwi nyuma yo guhamywa ibyaha birimo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, icyo kwiyitirira umwuga, icyo kubangamira ishyirwa mu bikorwa ry’imirimo y’ubutegetsi. Umwanzuro ku bujurire bwe witezwe tariki 18 Werurwe.
Théoneste Nsengimana wari ufite Shene yitwa Umubavu na we ari mu batabarijwe na Human Rights Watch hamwe na batanu bafatanywe mu Ukwakira umwaka ushize, biganjemo abayoboke b’ishyaka ritaremerwa Dalfa Umurinzi rya Victoire Ingabire.
Urubanza rwabo ruracyari mu nkiko aho bakurikiranyweho ibyaha birimo ibyo gutangaza amakuru y’ibihuha agamije guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda.
Aimable Karasira wahoze ari Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda na we, yatawe muri yombi muri Gicurasi umwaka ushize akuriranyweho ibyaha birimo guha ishingiro no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ari mu bavuzwe muri iyi raporo nyamara byinshi mu byo yatangazaga ku mbuga nkoranyambaga, byagaragajwe na benshi ko bifite aho bihuriye n’ibyaha byo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Idamange Iryamugwiza Yvonne uri mu bashyizwe muri iyo raporo, na we yahamijwe n’urukiko ibyaha birimo guteza imvururu n’imidugararo, gutesha agaciro ibimenyetso bya Jenoside , gutangaza ibihuha, gutambamira ishyirwa mu bikorwa ry’imirimo y’igihugu, gukubita no gukomeretsa no gutanga sheki itazigamiye.
Idamange yakatiwe gufungwa imyaka 15, nyuma y’ibyo byaha byiganjemo ibyo yakoreye mu biganiro bitandukanye yagiye atambutse kuri YouTube.
Nubwo muri raporo uyu muryango utabitangaza, usa n’ugamije gutambamira inama u Rwanda ruzakira muri Kamena 2022, ihuza ibihugu bihuriye mu muryango ukoresha Icyongereza, Commonwealth.
Lewis Mudge uyobora Human Rights Watch muri Afurika yo hagati n’Iburasirazuba yavuze ko kubera iyi nama, u Rwanda rukwiriye gushyirwaho igitutu rukarekura abo bantu.
Ati “Mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira inama ya CHOGM, umuryango mpuzamahanga ukwiriye guhatira abayobozi bagahagarika kwibasira kandi bakarekura bwangu abatavuga rumwe na Leta bafunzwe, abakoreraga YouTube n’abanyamakuru bazira ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo.”
Ni umuryango uhora ubogamye
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yagaragaje ko ibyatangajwe na Human Rights Watch nta shingiro bifite, cyane ko ibyegeranyo uwo muryango usanzwe ukora ku Rwanda biba bibogamye.
Abinyujije kuri Twitter yagize ati “Uburyo Human Rights Watch ihora isebya u Rwanda nta kindi bigamije kitari imikorere n’imyumvire isanganywe ibogamye ku bijyanye n’ubutabera n’uburenganzira bwa muntu muri Afurika.”
Yongeyeho ati “Ubutabera bw’u Rwanda bukorera mu mucyo hashingiwe ku mategeko ndetse n’amahame mpuzamahanga. Abantu bose barareshya imbere y’amategeko kandi nta n’umwe uhanirwa kuba afite ibitekerezo bya politiki.”

Uyu muryango muri Nzeri umwaka ushize, nabwo wasohoye indi raporo ishinja u Rwanda guhonyora uburenganzira bw’abarimo abaryamana bahuje ibitsina, gusa byanyomojwe n’abavugwaga ubwabo, berekana ko uburenganzira bwabo bwubahirijzwa nk’ubw’abandi benegihugu.
IGIHE