Abanyeshuri 5 bavaga ku Ishuri bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa RAV4 n’abandi baturage 2 bari bayirimo nabo bakomerekeye muri iyi mpanuka, kuri ubu barembeye mu bitaro bya Gisenyi. Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyundo byabereyemo buvuga ko impanuka yatewe n’uko imodoka yabuze Feri.
Iyi mpanuka y’imodoka ifite Purake RAC 024 F yabereye mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyundo ho mu kagari ka Nyundo, mu masaha ashyira saa munani z’amanywa.
Habimana Aaron, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyundo ku murongo wa Terefone yahamirije Rwandanews24 iby’aya makuru avuga ko iyi mpanuka yatewe n’uko imodoka yabuze Feri.
Ati “Impanuka yatewe n’uko imodoka yabuze Feri, isanga abana bavaga ku Ishuri rya Kanama Catholique mu nzira y’abanyamaguru bataha irabagonga, igonga n’ipoto y’amashanyarazi iragwa ari nayo yabakomerekeje.”
Habimana akomeza avuga ko abakomerekeye muri iyi mpanuka bahise bajyanwa ku bitaro bya Gisenyi, aho barimo kwitabwaho ndetse n’ababyeyi babana bahise bamenyeshwa ubwo twakoraga inkuru abenshi bari bamaze kugera ku bitaro.
Amakuru agera kuri Rwandanews24 avuga ko muri abana b’abanyeshuri babiri muri bo aribo barembye cyane, bagiye kubohereza mu bitaro bikuru bya Kigali CHUK, harimo umwe wamaze gushyirwaho Sima.
Umunyamakuru wa Rwandanews24 mu nshuro zose yagerageje kuvugisha SSP Irere René, Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ntibyadukundiye kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru.



