Umuntu utamenye ikibi, ntiyabasha kumenya ibyiza Igihugu cyagezeho-Dr. Bizimana

Dr. Bizimana Jean Damascene, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu, ibi yabivugiye mu karere ka Rubavu mu muhango wo gutangiza urugerero rw’Intore z’inkomezabigwi icyiciro cya 9. Mu ijambo rye yahaye impanuro uru rubyiruko arusaba kumenya ikibi kugira ngo rubashe gusigasira ibyiza Igihugu cyagezeho.

Urubyiruko rutangiye urugerero rwahize imihigo, runagaragaza ko ko ruzubaka amazu y’abatishoboye 13, ubwiherero 152 ku miryango itishoboye, ndetse bazubakira imiryango ikennye uturima tw’igikoni 206 mu kuyifasha guhangana n’imirire mibi n’igwingira.

Mu bikorwa byaranze uyu munsi habanje Umuganda wahuje urubyiruko rwo mu karere ka Rubavu rurenga 600, ukaba wakorewe ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisenyi ruzwi nka Komine Ruje.

Dr. Bizimana ati “Iyo umuntu atamenye ikibi ntabasha kumenya icyiza Igihugu cyagezeho ngo akibungabunge, mwebwe Ntore mube abanyarwanda barangwa n’indangagaciro.”

Dr. Bizimana yakomeje asaba uru rubyiruko rwatangiye Urugerero gutekereza ku bikorwa birangwamo intege nkeya bakabiganiraho baganisha ku kubaka Umuryango nyarwanda.

<

Mu bikorwa bibangamiye Umuryango nyarwanda Dr. Bizimana yatunze agatoki byiganje mu rubyiruko harimo ibiyobyabwenge, Ubuzererezi, Inda zitifuzwa ziterwa abangavu.

Mu ntara y’Iburengerazuba habarurwa intore zatangiye Urugerero zirenga ibihumbi 6, mu gihe imyaka yari ibaye ibiri Urugerero rutaba kuko rwari rwarakomwe mu nkokora na Covid-19.

Dr. Bizimana Jean Damascene, Minisitiri w’ubumwe n’Uburere mboneragihugu
Habitegeko Francois, guverineri w’Intara y’Iburengerazuba nawe yitabiriye uyu muhango
Minisitiri Dr. Bizimana na Kambogo Ildephonse Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu basinye imihigo y’Intore z’inkomezabigwi
Hakozwe umuganda

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.