Rubavu: Abaturage batinze kwishyurwa n’Akarere bakoze igisa n’Imyigaragambyo

Abaturage bo mu karere ka Rubavu, biganjemo abo mu murenge wa Nyundo bakoze igisa n’imyigaragambyo babyukira ku biro by’Umurenge wa Nyundo bagiye kwishyuza amafaranga bakoreye, bavuga kuva mu kwezi kwa mbere Ubuyobozi bubabeshya ko barayabona amaso agahera mu kirere. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko bugiye gukurikirana iki kibazo.

Aba baturage bavuga ko bakoze akazi ko gushyira Ifumbire n’Ishwagara mu materasi yaciwe mu murenge wa Nyundo, Akagari ka Kavomo ariko kuva imirimo yasozwa Rwiyemezamirimo yishyuwe arikobo bakarenzwa ingohe n’ubuyobozi, kuko kuvamuri Mutarama 2022 bahora basiragizwa ku Murenge.

Nyirahabinka Eugenie ati“Twakoze mu materasi, dushyiramo ifumbire n’ishwagara ariko ntituzi impamvu badashaka kutwishyura. Uyu munsi twazindukiye hano ku murenge tuziko dutahana amafaranga none n’ubundi dusanze batubeshyaga, tukaba dusaba ko mwadukorera ubuvugizi Akarere kakatwishyura kuko byatugizeho ingaruka zo kutabona ayo kwishyura Mutuelle ku gihe.”

Nyirahabinka akomeza avuga ko kuva mu kwezi kwa mbere bahora babeshywa ko barishyurwa ariko amaso akaba yaraheze mu kirere, ndetse ni aho bashyize ifumbire ibigori byahinzwemo bigeze igihe cyo kubagarwa.

Umwe mu bakoresheje aya Materasi utifuje ko imyirondoro ye yajya mu itangazamakuru yagize ati “Abaturage twabakoresheje tubwirwa ko nyuma y’uko bazajya bakora iminsi icumi, bazajya bishyurwa harenzeho iminsi ibiri, ariko kuva mu kwezi kwa mbere Akarere kagundiriye amafaranga kanze kwishyura kandi kabereyemo Abaturage amafaranga hafi Miliyoni 4, kandi Rwiyemezamirimo wagemuye ibikoresho yishyuriwe ku gihe.”

<

Abaturage bahafite ubutaka kuko bari bizeye kwishyurwa vuba babeshywe ko bajya gufata ideni ry’ifumbire mva ruganda bagateza ibigori, none n’uyu munsi ntibarayahabwa. Twese turababaye tukaba dukeneye intabaza yo guhabwa amafaranga yacu tukayikenuzamo.

Aba baturage bavuga ko kudahemberwa ku gihe byabagizeho ingaruka zo gutinda kwishyura Mutuelle kuko ariho bari biteze amakiriro

Kagina Diogene, Umukozi ushinzwe Ubuhinzi mu murenge wa Nyundo ahamya ko aba baturage batishyuwe, akavuga ko icyumweru gishize boherereje Akarere inyandiko zishyuriza aba baturage.

Ati “Ikibazo cy’abaturage bashyize ifumbire n’ishwagara mu materasi ya Kavomo kirazwi ndetse hashize icyumweru inyandiko zibishyuriza zohererejwe Akarere tukaba dutegereje ko Akarere kabishyura.”

Kagina avuga ko aba baturage bishyuza iminsi 30 bakoze ndetse ko barakomeza gukurikirana kugira ngo ikibazo cy’Abaturage gikemuke.

Kambogo Ildephonse, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu mu butumwa bugufi yahaye Umunyamakuru wa Rwandanews24 yavuze ko iki kibazo agiye kugikurikirana.

Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International ishami ry’u Rwanda,TI-R, ugaragaza ko raporo wakoze muri 2021, yerekana ko ibibazo bigaragara mu bakora imirimo iciriritse, harimo kudahemberwa ku gihe, n’íbindi. 

Umuryango urwanya ruswa n’akarengane mu mpera za 2021 wuvugaga ko kuva mu mwaka wa 2009 umaze  kwakira ibibazo by’abaturage 60,987 muri uwo mwaka by’umwihariko hakiriwe ibibazo 4,515. 

Abaturage bambuwe barenga 90 bazindukiye kuri Sacco Umwimerere Nyundo baje gufata amafaranga ariko batashye amaramasa
Ibiro by’Umurenge wa Nyundo

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.