Umuturage utagize uruhare mu bimukorerwa ahabwa ibitamugirira akamaro-Mayor Kambogo

Ubwo yasozaga amahugurwa ya Transparency International, agamije kuzamura uruhare rw’abahinzi n’aborozi mu bibakorerwa, Kambogo Ildephonse, Umuyobozi w’Akarere yatangaje ko uruhare rw’umuturage ari ngombwa, akihitiramo ikimukorerwa kugira ngo anagire uruhare mu kubibungabunga no kubisigasira.

Yashimye abafatanyabikorwa barimo CCOIB muri iyi gahunda uruhare rwabo mu kuzamura imyumvire y’abaturage, bakamenya ikibafitiye inyungu kandi kijyanye n’aho batuye, aho bakorera.

Ati “Tuzasangira amakuru kandi rwose abahinzin’aborozi bagomba kwegerwa kugira ngo bagire uruhare mu bibakorerwa, ibitekerezo batanze tukabishyira mu igenamigambi, nyuma tukagaruka inyuma tukamubwira ibyashyizwemo n’ibitashyizwemo,”

Kambogo akomeza avuga ko mu karere ka Rubavu hakenewe ikigo cy’amahugurwa y’Abahinzi n’Aborozi, ndetse ahamya ko mu myaka yatambutse byagaragaraga ko abakora ubuhinzi n’ubworozi batagiraga uruhare mu gutanga ibitekerezo bijya mu igenamigambi ku buryo bushimishije kuko byagiraga ingaruka mu guha umuturage ibitamugira akamaro.

Mupiganyi Appolinaire, Umuyobozi nshingabikorwa wa Transparency International avuga ko guha umuturage uruhare mu bimukorerwa ari imwe muri gahunda Igihugu cyabonye mu kwimakaza imiyoborere myiza no kugabanya ruswa n’akarengane.

Ati “Guha umuurage ijambo akagira uruhare mu bimukorerwa n’imwe muri gahunda Igihugu cyabonye mu kwimakaza imiyoborere myiza, natwe tukaba twarifuje gutera ingabo mu bitugu kugira ngo bizanagire uruhare mu kugabanya ruswa n’akarengane.”

Mupiganyi akomeza avuga ko impamvu batekereje ku bahinzi borozi, aruko iyi segiteri iza mu nkingi za mwamba ku mibereho y’abanyarwanda, kuko abenshi batunzwe n’ubuhinzi kandi bukanatanga akazi kuri benshi ndetse ko ashingiye ku bushakashatsi bukorwa mu Rwanda bugaragaza ko segiteri y’ubuhinzi n’ubworozi batagira uruhare mu bibakorerwa.

Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa bavuga ko mbere y’amahugurwa batari bazi ko bagomba kugira uruhare mu igenamigambi.

Mukamuganga Providence wo mu murenge wa Busasamana ati “Mbere y’aya mahugurwa ntabwo twari dusobanukiwe ko tugomba kugira uruhare mu igenamigambi, kandi imihigo yakorwaga n’abayobozi umuturage nta ruhare abigizemo. Ubu tugiye kujya kuganiriza bagenzi bacu bumve ko ibitekerezo byabo bikenewe mu igenamigambi.”

Uyu mushinga wa Transparency International watewe inkunga na CCOIB, ukaba ukorera mu turere twa Rubavu, Burera na Kamonyi ukaba uzamara imyaka 3.

Ifoto y’urwibutso nyuma y’amahugurwa
Kambogo Ildephonse, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu avuga ko Umuturage utagize uruhare mu bimukorerwa akenshi ahabwa ibyo adakeneye

Please Post Your Comments & Reviews

Your email address will not be published. Required fields are marked *