Umuhanzi Nzikamira Tresor yasezeranye mu murenge

Nzikamira Tresor wamenyekanye mu gutunganya  indirimbo akaba n’umuhanzi amaze gusezerana imbere yamategeko n’umukunzi we Cadeaux utuye muri Australia.

Uyumusore wacuranze mu bitaramo binyuranye mu gihugu cy’u Rwanda kuri ubu, umuziki we ari kuwukorera mu gihugu cya Kenya.

Nzikamira Trezor arimo gusinyira umukunzi we ko bazatandukanwa n’urupfu (Photo: Platine)

Nzikamira Tresor n’Umusore wize umuziki ku Nyundo, kuri ubu nawe akaba ari umwarimu w’umuziki mu gihugu cya Kenya, aho yigisha gucuranga no kuririmba ibyo akabifatanya no gutunganya indirimbo z’abahanzi batandukanye.

Nyuma yo gusezerana mu murenge, ubukwe buteganyijwe kuwa 19 Werurwe 2022 ko aribwo azasezerana imbere y’Imana ubukwe bwe buteganyijwe kuzabera mu karere ka Muhanga.

Wanyura hano ukabasha kumva Ntacyo watanze by Trezor aheruka gushyira hanze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *