Rutsiro: Abagana ikigo nderabuzima cya Murunda barinubira aho gikorera

Bamwe mu baturage bagana ikigo nderabuzima cya Murunda barinubira aho gikorera nyuma y’uko kuva aho Ubuyobozi bwacyo na serivisi z’Ubuganga zitangirwa bakora urugendo rurenze ikirometero ngo bazigereho. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko ikibazo cy’Abaturage bukizi ndetse bitarenze umwaka umwe iki kigo nderabuzima kizaba cyamaze kwimurwa.

Aba baturage abaganiriye na RWANDANEWS24 batifuje ko imyirondoro yabo ijya mu itangazamakuru bose icyo bahurizaho ni uko iyo bahageze basigaye bayoberwa aho bahererwa serivisi bashaka, n’igihe bahamenyeye bagasiragira bakora urugendo rurerure.

Umwe yagize ati “Kuva ahakorera Mutuelle ugera aho ufatira imiti ukoresha ikirometero kirenga, bigora abarwayi baje kwivuza ari indembe kandi badafite ababarwaza, tukaba dusaba ko serivisi twakongera kuzihabwa nk’uko byahoze zegeranye.”

Undi yagize ati “Namwe murabibona hari ubwo ujya kureba umuyobozi w’Ikigo nderabuzima ukagira ngo wayobye kuko akorera mu ma butiki ntan’ikiharanga gihari, abarwayi twebwe byaratuyobeye impamvu aho ikigo nderabuzima cyakoreraga bagisandaguje muri Murunda yose, hari ubwo tuzabyuka dusange twoherejwe gufata imiti mu Gisiza, Ubuyobozi budufashe bisubire uko byahoze kuko tutagorwaga na Serivisi.”

Dr. Niringiyimana Eugene, Umuyobozi w’Ibitaro bya Murunda nawe ahamya ko imbogamizi z’abaturage zizwi, ariko ko icyakozwe ari ukwishakamo iisubizo nyuma y’uko ibiza byangirije ikigo nderabuzima.

Ati “Ikibazo kirazwi, kuko Ibiza nibyo byasakambuye inyubako ikigo nderabuzima cyakoreragamo, twagerageje kureba uko serivisi batangaga zitahagarara maze nk’Ibitaro tubatiza bimwe mu byumba byakorerwagamo n’abaganga bacu bo muri serivise y’abarwayi babana n’indwara zo mu mubiri (Medecine interne) abarwayi b’ibitaro barimurwa, ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima bwo bwimukira ahantu batijwe na Paruwasi.”

Dr. Niringiyimana avuga ko ibyumba batijwe n’ibitaro bitarababana bike kubera abarwayi benshi kuko ntawe bacumbikira iminsi irenze itatu, ahubwo ko akenshi biba bike kubera serivisi rimwe na rimwe ugasanga icyumba serivisi yatangiwemo mu gitondo ku mugoroba yahindutse ugasanga nabyo ari bimwe mu bigora ababagana ku bimenyera.

Dr. Niringiyimana Eugene, Umuyobozi w’Ibitaro bya Murunda nawe ahamya ko imbogamizi z’abaturage bagana ikigo nderabuzima cya Murunda zizwi

Murekatete Triphose, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro mu kiganiro n’Itangazamakuru cy’Intara cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 10 Werurwe 2022 yavuze ko iki kibazo kizwi ndetse yizeza abaturage ko umwaka utaha uzasiga cyaramaze kwimurwa kikavanwa mu Bitaro.

Ati “Ikibazo cy’ikigo nderabuzima cya Murunda cyimuwe aho cyari gisanzwe gikorera kirazwi, ndetse cyimuwe kubera ibibazo by’Ibiza, kugeza uyu munsi Diyoseze ya Nyundo yamaze gutanga ubutaka kizimurirwaho ndetse ari nako hakusanywa ubushobozi. Turizera ko Umwaka utaha bazaba bamaze kubona aho gukorera cyimurwe kive mu bitaro.”

Ikigo nderabuzima cya Murunda kigiye kwimurirwa mu butaka bwatanzwe na Diyoseze ya Nyundo, bwegereye ahubatswe Ibitaro bya Murunda ku gice cyerekeye munsi y’Ikibuga cy’Umupira w’Amaguru.

Aho ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima cya Murunda bukorera usanga abacuruzi babangikanye bahanitse ibitunguru n’ibindi bicuruzwa
Igice gitangirwamo serivisi z’Ubuvuzi bw’Ikigo nderabuzima cyahoze gikoreshwa ni abaganga b’Ibitaro bo mu ishami ry’indwara zo mu mubiri
Ahahoz hakorera ikigo nderabuzima inyubako ntizirarangiza gusanwa
Uwo ni Umubyeyi urimo kurwana n’Ubuzima yabuze iyo ava n’iyo ajya, nyuma yo kubura ahakorera Mutuelle n’Ikigo nderabuzima, yasubiye inyuma ahakorera Serivisi ya Mutuelle

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *