Umuturage umwe niwe bimaze kumenyekana ko yishwe n’ibiza mu karere ka Rutsiro, Umurenge wa Ruhango byakomotse ku mvura yaguye ku gicamunsi cy’ejo hashize. Ubuyobozi bw’Umurenge bwemeje aya makuru butangaza ko bwahise bubuza abaturage gukoresha iyi nzira burundu kuko ikiraro gihari kigoye gusanwa kandi ari kibi.
Ibi byabereye mu karere ka Rutsiro, Umurenge wa Ruhango, Akagari ka Rugasa ho mu mudugudu wa Nyakagezi, kuri uyu wa gatatu tariki 09 Werurwe 2022.
Mpirwa Migabo, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango yemeje aya makuru avuga ko bafashe umwanzuro wo gufunga iyi nzira yarimo iki kiraro ntikomeze kuba nyabagendwa.
Ati “Amakuru yamenyekanye bikimara kuba ku masaha y’umugoroba, nyuma y’uko imvura yagwaga ari nyinshi ituma umugezi wa Kore wuzura, maze uwitwa Uwamahoro Marine w’imyaka 21 wambukaga uyu mugezi aturutse mu murenge wa Murunda anyerera ku kiraro agwamo ahita apfa. Twahisemo ko iki kiraro kitazongera gukoreshwa kuko ari kibi kandi kikaba kitasanwa, ahubwo Abaturage ndetse ni Abanyeshuri bakoreshaga iyi nzira twabashyiriyeho ahandi bagomba kujya bakoresha hazima.”
Mpirwa akomeza avuga ko iki kiraro Atari ubwa mbere kiguyemo umuntu akahaburira ubuzima, kuko no mu myaka yashize byabayeho nk’Uko Gitifu w’Akagari yabimutangarije.
Utugari twa Rugasa na Rundoyi two mu murenge wa Ruhango abadutuye bahora batakambira Ubuyobozi ko ibikorwaremezo by’imihanda n’ibiraro bibahuza n’utundi tugari byangiritse bikabije, ndetse ko bidatunganyijwe abaduturiye bazakomeza gutwarwa n’ibiza.
Mu karere ka Rutsiro hangiritse ibikorwa remezo birimo ibyumba by’Amashuri, ibiro by’Akagari n’amazu y’abaturage bikomotse kuri iyi mvura yari yiganjemo umuyaga.
