Karongi: Abana 8 bakomerekejwe n’igisenge cy’Ishuri barembeye mu bitaro

Abana umunani bo mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kibuye barembeye mu Bitaro bya Kibuye nyuma yo gukomeretswa n’igisenge cy’Ishuri cyatwawe n’Umuyaga.

Ibi byabaye mu masaha ya nyuma ya saa sita, kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Werurwe 2022. Abana bakomerekeye muri iyi mpanuka biga mu mashuri abanza.

Abaturage bo mu murenge wa Bwishyura iri shuri riherereyemo bavuga ko iyi mvura yari nyinshi, kuko yari yiganjemo umuyaga mwinshi cyane, yanangirije byinshi birimo ama Poto y’amashanyarazi.

Inkuru y’uko aba bana barembeye mu Bitaro bya Kibuye yemejwe na bwana Hakizimana Tharcisse, Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Kibuye avuga ko iyi mpanuka yaturutse ku kuba amashuri yasakambutse amaze imyaka yubatswe atakijyanye n’igihe.

Ati “Abana 8 nibo bakomerekeye mu gukwirwa imishwaro ubwo imvura yiganjemo umuyaga yasakamburaga amashuri, kuri ubu bari kwitabwaho mu bitaro bya Kibuye. Tuzagerageza ejo turebe uko abana bakomeza amasomo harebwa ukuntu twajya duhuza ibyumba by’amashuri.”

Hakizimana akomeza avuga ko ibyumba by’amashuri byasakambutse bishaje kuko byubatswe mu mwaka wa 1964 nk’uko amakuru bafite abivuga, ndetse imyubakire yakorwaga icyo gihe ntiyahanganaga n’umuyaga.

Hakizimana yaboneyeho gusaba ko bafashwa kubona ibikoresho by’abana birimo amakayi ni amakaramu n’ibikoresho by’ibanze by’Abarezi, ndetse hakenewe Ubushobozi bwo gusana igisenge kugira ngo Abana badatakaza amasomo.

Ibyumba by’Amashuri 8 nibyo byangiritse mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kibuye, hangiritse ndetse ibikoresho by’Abanyeshuri niby’Abarezi barimo kwigisha, hari intebe zangiritse n’icyumba cy’abarimu cyagezwemo amazi ku buryo hari ibikoresho byangiritse.

Hakizimana Tharcisse, Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Kibuye avuga ko iyi mpanuka yaturutse ku kuba amashuri yasakambutse amaze imyaka yubatswe atakijyanye n’igihe
Urwunge rw’Amashuri rwa Kibuye bivugwa ko rushaje, hasakambutse ibyumba 8
Mu byumba by’Amashuri ibikoresho byangiritse
Inzego z’Ubuyobozi zageze kuri iki kigo cy’Amashuri

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *