Umuhungu wa Museveni Lt Gen Muhoozi yasezeye mu gisirikare

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yatangaje ko asezeye mu gisirikare.

Abicishije mu butumwa yashyize kuri twitter yagize ati” Nyuma y’imyaka 28 ndi mu kazi mu gisirikare gifite icyubahiro, gikomeye cyane ku Isi, nishimiye gutangaza ugusezera kwanjye. Njyewe n’abasirikare banjye twageze kuri byinshi.

Muhoozi, umujyanama wihariye wa se mu by’umutekano akaba n’umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka aherutse mu Rwanda aho yahuye na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, nyuma yaho Guverinoma y’u Rwanda igatangaza ko umupaka wa Gatuna wari umaze imyaka itatu ufunze uzafungurwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *