Kuri uyu wa kabiri tariki 08 Werurwe 2022 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’Umugore wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Uburinganire n’ubwuzuzanye mu mihindagurikire y’ibihe.”, bamwe mu bagore bo muri aka karere bawizihirije mu murenge wa Mudende bavuga ko kubera imiyoborere myiza y’Igihugu babashije kwiteza imbere. Umushyitsi mukuru wari waturutse muri Sena yasabye Abagore guhangana n’inda ziterwa Abangavu ndetse n’igwingira ryiganje mu bana.
Icyimanimpaye Ernestine, n’Umugore wo mu murenge wa Nyamyumba uvuga ko kwibumbira muri Koperative ya KODIUMU byabafashije kuvana amaboko mu mifuka ndetse kuri ubu bakaba barimo gukirigita ifaranga.
Ati “Ubuyobozi bwiza bwaraduhuguye, butugira inama butuma natwe twiyumvamo ko dushoboye gukora, kuko mbere twategeraga abagabo bacu amaboko tukumva twebwe ntacyo twashobora gukora, kuri ubu tumaze gutera imbere tugura ubwato na Moto bidufasha gutwara ibicuruzwa byacu bigera mu gihugu cy’Abaturanyi cya RD Congo.”
Icyimanimpaye akomeza avuga ko mu byadindizaga iterambere ryabo harimo kutaboneza urubyaro bigatuma buri gihe bagahora bita ku bana none kuri ubu barangajwe no kwiteza imbere, ndetse Koperative yabo ikaba icuruza Ibitoki by’imineke ihiye n’ibitoki by’inyamunyo, ikaba igizwe ni abagore 28.

Hon. Senateri Nyirasafari Esperance, Visi Peresidante wa Sena mu butumwa yageneye abagore bo muri Rubavu yabasabye guhangana n’ikibazo cy’inda zitifuzwa ziterwa Abangavu, batibagiwe n’ikibazo cy’igwingira ry’abana.
Ati “Nimureke abana bacu bubahwe, kuko biracyagaragara ko abana bacu bahohoterwa, iyo Umwana yahohotewe twe nk’abagore ububabare bwabyo turabwumva cyane. Ariko n’abagabo nabo nk’Ababyeyi bazima turagira ngo dufatanye iki kibazo turebe uko twagihashya kuko kiragenda gifata intera ndende. Hari n’ibindi bibazo by’igwingira bitwugarije muhangane nabyo.”
Hon. Senateri Nyirasafari yasabye Abangavu ko batagomba guhishira ababahohotera, kuko bagomba guhanwa nk’uko amategeko yacu abiteganya ahubwo dukomeze guharanira ko abana badata amashuri. Ndetse yasabye ba Mutimawurugo kwibuka aho bavuye ni aho bagana.
Tariki 08 Werurwe mu Rwanda no ku isi hose hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’umugore ku nshuro ya 111.
Igitekerezo cyo kugira uyu munsi mpuzamahanga cyatanzwe mu 1910 n’umugore witwa Clara Zektin mu nama yabereye i Copenhagen muri Denmark, yitabiriwe n’abagore 100 baturutse mu bihugu 17, bashyigikira bose igitekerezo cye.
Uyu munsi waje kwamamara igihe Loni yatangiye kuwizihiza mu 1975, iwemeza ku mugaragaro mu 1977 nk’umunsi ugamije gukangurira abantu kumenya ibibazo by’umugore. Insanganyamatsiko ya mbere ya Loni yashyizweho mu 1996 yagiraga iti “Kwishimira ibyahise, Gutegura ejo hazaza”.
Ibihugu bya mbere byizihije uyu munsi mu 1911 harimo, Austria, Denmark, Germany na Switzerland, isabukuru y’imyaka ijana yizihijwe muri 2011.

