Gufata amazi y’imvura yo ku nzu ni imwe mu ngamba zo kurengera ibidukikije, kurwanya isuri, ibiza no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, ariko abaturage bo mu mirenge itandukanye y’akarere ka Nyamagabe bavuga ko isuri itizwa umurindi n’amazi y’imvura ava ku nzu ikabangiriza ari uko batabona ubushobozi bwo kugura ibigega bifata amazi.
Zimwe mu nzu z’aba babaturage usanga inyuma haretse ibiziba by’amazi ava ku nzu kuko batayafata cyangwa ngo ahabwe inzira akomeze agende atangiza.
Umugabo witwa Kabanda yagize ati: “Njyewe amakuru yo gufata amazi yo kunzu narayumvise kuko na Gitifu wacu hano I Gasaka yarabitubwiye mu nama, ariko ikibazo nahuye nacyo n’igiciro cy’ikigega gifata amazi. Nabajije umuntu ubisobanukiwe ambwira ko ikigega giciriritse umuntu yakwita icy’abakene kigurwa amafaranga ibihumbi Magana 350.000frws. aya mafaranga umwaka ushobora gushira ntarayahingira ngo nyabone.”
Mugenzi we yagize ati: “Twebwe muri Tare ibyo by’ibigega bifata amazi ntabwo tubizi, keretse niba ari njyewe utabizi abandi bakaba babibi. Niba ari inkunga leta iha abantu ubwo natwe izatugeraho, ariko ibyo gufata amafaranga ngo ndagura ikigega umugore n’abana baburaye kandi ntazabura ikiraka ngo ikigega kigire icyo kimfasha, ndumva ibyo bitari ku rwego rw’abaturage baciriritse.”
Aba baturage bavuga ko icyabafasha ari uko ibyo bigega byashyirwa ku mafaranga macye kuburyo ikigega kingana na metero kibe 1000m3 cyagura nk’ibihumbi 5000frws (nirwo urugero batanze) kugirango n’umukene abashe kukigondera.
Abatuye mu Murenge wa Uwinkingi mu kagali ka Rugogwe bo bavuga ko batumva ikigega bashobora kugura ingano yacyo kuko ngo kubera ishyamba rya Nyungwe baturiye imvura ihora ihagwa, bikaba byatuma icyo kigega cyuzura n’ubundi amazi agakomeza akabangiriza.
Umwe ati: “Imvura igwa inaha ku ishyamba ntabwo yatuma dupfusha ubusa amafaranga yagatunze umuryango ngo tuyagure ibigega bifata amazi kuko imvura ihora igwa byaba ari ugukora ubusa.”
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe buvuga ko bukomeje gukora ubukangurambaga ngo abaturage bahindure imyumvire nk’uko Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe Ubukungu Bwana Habimana Thadee yabitangarije Rwandanews24 mu kiganiro kihariye bagiranye.
Ati: “Abaturage bazi akamaro ko gufata amazi yo ku nzu kuko arasenya akanatiza umurindi atemba aturutse ku misozi ugasanga ateje isuri. Abaturage nabo bagomba kugira uruhare bakanishakamo ibisubizo kuko baramutse bishyize hamwe bakegeranya amafaranga yo kugura ibigega dushobora kubakorera ubuvugizi tukabahuza n’ababicuruza bakabibahera ku giciro gito.”
Abajijwe ku isuri itwra imirima ikanatengura imisozi cyane muri iki gihe cy’imvura nyinshi yVisi Meya Habimana yagize ati: Dukomeje gukora ubukangurambaga ngo abaturage bakore amaterasi y’indinganire mu mirima yabo kuko afata amazi kandi ni kimwe mu birwanya isuri. Dufatanyije n’inzego z’ibanze turakomeza kubakangurira kwirinda icyo aricyo cyose cyateza Ibiza kuko byangiza ibikorwaremezo, ibidukikije hakaba n’aho bitwara ubuzima bw’abantu.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere mu ntangiriro za Gshyantare 2022 cyatangaje ko hateganyijwe imvura idasanzwe kubera inkubi y’umuyaga yo mu Nyanja y’Abahinde yatumye hagwa imvuranyinshi, bikaba biteganyijwe ko iyi mvura izahita mu mpera za Gicurasi 2022.
