Rubavu: Umusore bataramenya imyirondoro ye yasanzwe yapfuye

Umusore utaramenyekana imyirondoro ye yasanzwe yapfiriye aho yararaga izamu mu nzu zitaruzura, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisenyibukaba bwahamije aya makuru buvuga ko abakekwa kuba bamwishe bahise batabwa muri yombi ubu bakaba bari mu maboko ya RIB.


Amakuru y’urupfu rwa nyakwigendera bivugwa ko yari azwi ku izina rya JADO yamenyekanye mugitondo cyo kuri uyu wa mbere, tariki 07 Werurwe 2022.

Ubwo umunyamakuru wa Rwandanews24 yageraga aho nyakwigendera yapfiriye mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi, Akagari ka Nengo ho mu mudugudu wa Gikarani, yahasanze abaturage n’inzego z’umutekano hategerejwe ko RIB iza gukusanya ibimenyetso.

Tuyishime Jean Bosco, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi yahamije aya makuru.

Ati “Mu masaha y’igitondo nibwo twamenye amakuru y’urupfu rw’uwitwa JADO tutaramenya imyirondoro ye, yari asanzwe ari umuzamu, bikaba bikekwa ko urupfu rwe rwakomotse ku mirwano yamuhuje n’uwitwa Musabyimana Callixte nawe wakomeretse akaba yajyanwe kwa muganga.”

<

Akomeza agira ati “Turakeka ko iyi mirwano ariyo yaba yateje urupfu, iperereza rikaba rigikomeje ngo hamenyekane icyaba cyateye uru rupfu. Ndetse hari abandi babiri bakekwa ko baba bagize uruhare muri uru rupfu bamaze gushyikirizwa RIB Sitasiyo ya Gisenyi.”

Tuyishime Jean Bosco asaba abaturage kurushaho kubana neza bakirinda amakimbirane, ndetse bagaharanira iterambere ryabo rinajyana no kwicungira umutekano nabo bawugizemo uruhare.

Mu gihe Urukiko rwaba rubahamike icyaha cy’Urugomo rwabyaye urupfu rwabakatira igihano cy’igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’igitabo cy’Amategeko ahana mu rwanda.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.