Iyo umucanga utavanwamo nta nzu iba yarasigaye muri Nkora-Mayor Murekatete Triphose

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro avuga ko umucanga ujaburwa mu mugezi wa Nkora iyo utavanwamo ibiza bimaze iminsi byibasiye iyi Santere y’ubucuruzi byari kuyisiga nta nzu n’imwe ihasigaye. Ibi abitangaje nyuma y’uko bamwe mu baturage bafite amazu yatwawe n’ibiza andi agasatirwa n’ikiyaga cya Kivu bavuga ko abinura umucanga aribo babateje ibi biza.

Murekatete Triphose ati “Ahantu hose hari imigezi iyo habaye Ibiza amazi agenda mu cyerekezo ashaka, ndetse rwose uriya mucanga iyo utaza kuba warinuwe hakaza kiriya kiza nta nzu n’imwe yari kuba yarasigaye, mu mugezi wa Nkora iyo haza kuba harimo umucanga amazi yari gusandarira muri Santere. Ndetse twoherejeyo abatekinisiye ngo baturebere ibikenewe mu kubungabunga uriye mugezi.”

Kimwe n’indi migezi yose Murekatete Triphose avuga ko Umugezi wa Nkora nawo uri muri gahunda yo kubungwabungwa.

I Santere ya Nkora amazu menshi yasizwe mu manegeka y’Ikiyaga cya Kivu n’ibiza by’imvura

Abaturage ntibavuga rumwe ku biza byibasiriye i Santere y’ubucuruzi ya Nkora

Ntakirutimana Vincent, Umusaza w’imyaka 62 we ni abandi baturage bavuga ko Ibiza byo muri Nkora byahozeho mu myaka ya kera, kandi nk’ibiza byahozeho ariko bakaba bagenda babimenyera.

<

Ati “Abavuga ko kwinura umuhanda aribyo byazanye ibiza muri Nkora barabeshya, dore ko mu myaka ya 1983-1985 nabwo byabayeho tugenda tubimenyera, tukaba dusaba Ubuyobozi ko bwadufasha mu kubungabunga uyu mugezi, ndetse bukadufasha gutunganya ikiraro cyaduhuzaga na Mushonyi kuko abana kujya ku ishuri byabaye ikibazo ndetse n’ubuhahirane bwahagaze.”

Mussa ati “Aho amazi aturuka niho hateye Ibiza muri Nkora, kuko amazi yose aturuka muri Kaburimbo yakozwe ntiyigeze abungwabungwa ngo atangiriza akaba ariyo mbarutsio y’ibi biza kuko ntaho bihuriye no kwinura imicanga. Kuko iyo umucanga batawukuye mu mugezi amazi arasandara ku buryo nta muntu ubasha kugenda muri Nkora.”

Mussa akomeza avuga ko Ibiza byo muri Nkora ari ibya kera kuko n’ikiraro gihuza Kigeyo na Mushonyi cyagiye kuva amenye ubwenge ubu ari ubwa kane kigiye kongera kubakwa kandi anbwo ari Ibiza byagitwaraga.

Hategekimana Muhamad wakuriye mur Santere ya Nkora we avuga ko Ibiza byo muri  Nkora biterwa ni abacukura imicanga.

Ati “Nibyo koko Ibiza bibaho ariko ibya hano muri Nkora biterwa ni abinura umucanga mu mugezi wa Nkora, kuko aho batangiriye kuwinura nibwo Ibiza bimeze gutya byabaho. Tukaba dusaba ubuyobozi kuba bwatera imigano ku nkengero z’Umugezi mu kuwubungabunga.”

Hakizimana Abdou, Umuyobozi wungirije wa Kampani yinura umucanga mu mugezi wa Nkora avuga bagerageje kubungabunga Umugezi wa Nkora aho batangiriye kwinuramo umucanga bagatera imigano ndetse aho yamaze gufata akaba nta biza byahageze,. ariko aho abaturage bagiye bayirandura umugezi watwaye ubutaka bwabo.

Kimwe mu biraro byangirijwe n’ibiza cya Nkora gihuza Umurenge wa Mushonyi na Kigeyo, kiri ku muhanda wa Kivu belt.

Aho umucanga winurwa mu mugezi wa Nkora
Ahatewe imigano ba nyir’imirima bakayireka igafata ubutaka bwabo ntacyo bwatwawe n’Ibiza
Ibi biza byangirije byinshi birimo ibikorwa remezo
Uruganda rw’ikawa rwa Nkora rwarangiritse cyane, ku buryo rurimo gukoreshwa ku kigero cy’i 10%

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.