Abaturage batujwe mu nzu zizwi nka 2in1 mu karere ka Rutsiro, Umurenge wa Manihira, akagari ka Muyira ho mu mudugudu wa Kimpongo bavuga ko Ubuyobozi bw’Umurenge bwabahaye Sima zasaziye mu bubiko zarabaye amabuye, ndetse n’inzu batujwemo zikaba zaratangiye kwangirika kuko bazihawe zituzuye neza. Ubuyobozi bw’Inama njyanama y’Akarere buvuga ko aba baturage ikibazo cyabo kizwi ndetse ko kirakemuka mu minsi ya vuba.
Aba baturage ni Mutiganda Assinapor na Mukayoboka Vestine baganira na Rwandanews24 bavuze ko inzego zitandukanye zirimo n’Inama njyanama zabasuye bakabagezaho iki kibazo ariko ntacyigeze gikorwa.

Mutiganda ati “Ikibazo cyacu kirazwi n’inzego zitandukanye kuko n’Inama njyanama yaradusuye ariko ntacyakozwe, Sima ziracyahari twabuze icyo tuzikoresha kuko baduhaye imifuka yashaje, inzu twazigiyemo zituzuye ku buryo n’imbere ntihahomye, harimo ni ahataruzura.”
Mukayoboka ati “Twahawe imifuka ya Sima imeze nk’amabuye, baratubwira ngo tujye duhonda, turagerageza wahonda umufuka hakavamo ikiro kimwe ariko twasuwe n’inzego zitandukanye ntizagira icyo zibikoraho, turasaba Ubuyobozi kutwuzuriza inzu ndetse n’ibikoni byagiye bias n’ibisenyuka kuko byubakishishijwe amatafari atumye.”
Aba baturage bavuga ko mu bushobozi bwabo buke bagerageje gutunda imicanga ni amabuye, none umwaka ukaba urenze batarahabwa Sima ngo nabo babashe gutura heza.


Nyirakamineza Marie Chantal, Perezidante w’Inama njyanama y’Akarere ka Rutsiro yatangarije Rwandanews24 ko ikibazo cy’aba baturage kizwi, ndetse ko batangiye gusura abaturage bafite ibibazo, n’aba bakaba bari ku rutonde rw’abazasurwa.
Ati “Ikibazo cy’aba baturage kirazwi ko bahawe Sima zishaje, ndetse nka njyanama twangiye kwegera Abaturage tureba ibibazo bafite, harimo n’ibyashyikirijwe inama njyanama byose kugira ngo bikemuke.”
Nyirakamineza akomeza avuga ko kimwe nk’abandi baturage bose batishoboye, yaba abazubakirwa amazu mashya cyangwa abagiye gusanirwa, urutonde rurahari kandi nabo baruriho kandi bigiye kwitabwaho kuko ari ikibazo kizwi.
Ikibazo cy’aba baturage cyasuzumwe kenshi n’Inama njyanama icyuye igihe ndetse basaba Umurenge guhamagaza Rwiyemezamirimo wubatse aya mazu kuza akayasoza hagendewe ku masezerano yagiranye n’umurenge wa Manihira.


Biragayitse rwose