Abaturage biganjemo abafite imyaka isaga 70 bavuga ko kuva bavuka bataraba mu nzu irimo umuriro w’amashanyarazi ngo bumve uko bimera cyangwa ngo bawubone ku baturanyi babo babagenderere barebe uko mu nzu haba hasa nijoro iyo harimo amashanyarazi nk’uko abatuye mu kagali ka Rugogwe babibwiye Rwandanews24.
Iyo ugeze muri aka kagali abaturage baho batangazwa uko wafashe urugendo ukahagera kuko bavuga ko kutagira amashanyarazi ari kimwe mu bituma n’abantu batahagenda habe n’imodoka zitwara abagenzi.
Umusaza uri mu kigero cy’imyaka 75 yagize ati: “Ndinze ngana ntya ntazi uko kuba mu nzu irimo amashanyarazi bimera kuko hano I Rugeti twasigaye inyuma mu iterambere rwose. Kugirango ubone umuriro utegesha amafaranga arenga ibihumbi 2.000frws.”
Nyirampayimana Pascasie ni umugore uri mu kigero cy’imyaka 45 y’amavuko. Avuga ko kutagira umuriro ari ikibazo cyane cyane ku miryango ifite abana bato barimo n’impinja kuko usanga mu masaha y’ijoro ababyeyi bahangayitse bitewe n’uko iyo Umwana arembye udashobora kumugeza kwa muganga byoroshye.
Ati: “Nk’umubyeyi wonsa cyangwa utwite nibo duhora duhangayikiye ibihe byose muri uyu mudugudu kuko niba agize ikibazo nijoro ntiwabona uko umuha ubutabazi bw’ibanze bitwe n’uko haba ari mu mwijima. Umwana aramutse arize wenda hari ikintu kimurumye ntubimenya kuko itadowa ntiribonesha hose, n’ubwo yaba ari umuntu mukuru ntamenya ikimukanze aho kirengeye cyangwa ngo amenye icyo aricyo.”
Aba baturage bavuga ko badafite ubushobozi bwo kwizanira umuriro bawukuye Kitabi ngo bawugeze I Rugeti aho batuye ndetse ko no kugura imirasire y’izuba ngo babe ahabona nabyo ari ikibazo bitewe n’uko baturiye ishyamba rya Nyungwe hahora hagwa imvura kandi batabasha kugura imirasire ifite ubushobozi bwo guhangana n’ikirere cy’aho batuye.
Uretse ibijyanye no gutura ahabona, aba baturage bavuga ko banasigaye inyuma mu iterambere kuko nta gikorwa cy’iterambere cyahaba batagira umuriro.
Umusore utuye muri uyu mudugudu wa Rugeti yagize ati: “Twumva kuri radio abandi basore bavuga ko biteje imbere bagashinga salo zo kogosha, gusudira, gufotorera abantu indangamuntu n’izindi mpapuro z’ibyangombwa, gutanga serivisi z’irembo n’ibindi. Inaha tuba mu bukene kuko n’ufite amafaranga atabona icyo ayashoramo cy’iterambere rikoresha amashanyarazi.”
Mu kiganiro kihariye Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe Ubukungu Bwana Habimana Thaddée yagiranye na Rwandanews24 yagize ati: Kwegereza abaturage ibikorwaremezo birimo n’umuriro ni gahunda ya leta. Mu karere kacu dufite imiryango isaga ibihumbi 12.000 igiye guhabwa umuriro w’amashanyarazi kandi mu mirenge 9 izahabwa umuriro umurenge wa Uwinkingi uherereyemo akagali ka Rugogwe nawo urimo.”
Imibare itangwa na EDCL igaragaza ko 68,2% by’Abaturarwanda bafite umuriro w’amashanyarazi, uyu mubare uzazamuka ugere kuri 74% muri Kamena uyu mwaka.
Kugeza ubu 48,72% bacana amashanyarazi aturuka ku muyoboro mugari, naho 19,45% bo bacana amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba.
Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi igamije kwihutisha iterambere NST1, biteganyijwe ko mu mwaka wa 2024 abaturarwanda bose bazaba bagerwaho n’amashanyarazi.