Abasore batatu bo mu karere ka Rutsiro, Umurenge wa Musasa batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa mugenzi wabo bakoranaga. Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko bafunzwe kugira ngo iperereza rikomeze kuko aribo babonanye na Nyakwigendera ku munsi wabanjirije uwo yapfuyeho.
Uwapfuye yitwa Nshimiyimana Jean Pierre, akaba yari asanzwe akora akazi ko kwikorera imitobe ijya mu ruganda rwenga Inzoga, ndetse n’abafunzwe bakoranaga nawe, bikaba byabereye mu kagari ka Gisiza, Umudugudu wa Gisiza.
Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, tariki 03 Werurwe 2022, atanzwe ni abana barimo bazenguruka mu gihuru bakabona ingofero bajya kuyitoragura bakabona nyirayo yapfuye bagatabaza.
Uwamariya Clemence, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musasa yahamirije Rwandanews24 aya makuru avuga ko abafunzwe ari ukugira ngo iperereza rya RIB rikomeze ndete batange amakuru.
Ati “Amakuru y’urupfu rwa Nshimiyimana Jean Pierre yamenyekanye kuri uyu wa kane, ndetse n’abakekwaho kubigiramo uruhare ari nabo baherukanaga na Nyakwigendera barafashwe barafungwa kugira ngo iperereza rikomeze, nyakwigendera nta gikomere na kimwe yasanganywe, ahubwo yasanganywe terefone n’ibiceri yari afite, kuri ubu ntiharamenyekana nimba yarishwe kuko yapfuye urupfu rw’amayobera.”
Uwamariya yasabye Abaturage kurushaho gukumira icyaha kitaraba, bakanarushaho kwicungira umutekano ndetse bakanatangira amakuru ku gihe.
Umurambo wa Nshimiyimana Jean Pierre wahise ujyanwa ku bitaro bikuru bya Murunda ngo ubanze ukorerwe isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.
Abakekwa bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruhango.
