Mu Mujyi wa Nyamagabe haracyagaragara abaturage badafite ubwiherero bakavuga ko ari abakene batabona isakaro abandi bakavuga ko aho baba bahacumbitse amazu atari ayabo nk’uko babibwiye Rwandanews24, ariko Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko abo bigaragara ko batishoboye bazafashwa bakabona amabati yo gusakara ubwiherero bwabo.
Umurenge wa Gasaka ari nawo wihariye umugi wa Nyamagabe, mu kagali ka Nyamugari, mu Mudugudu wa Kabacuzi hagaragara ingo zidafite ubwiherero n’abafite ubutubakiye butanasakaye babarizwa mu gice cy’uyu mudugudu bivugwa ko utuyemo abantu bifashije n’abakire batari benshi kuko ngo uyu mudugudu ufute n’igice gituwemo n’abakire gusa kitwa mu ‘Kiyovu cy’abakire’

Usabyimana Donathile atuye mu mudugudu wa Kabacuzi akaba ubwiherero bwe bwubakishije imyenda ishaje butanasakaye. Mu kiganiro na Rwandanews24 yagize ati: “Aha mba ndahacumbitse ntabwo ari iwanjye. Nyiraho mwishyura ku kwezi, rero ntabwo ari njyewe ufite inshingano zo kumwubakira ubwiherero kuko nagiyemo nsanga hameze gutya.”
Mugenzi we ufite ubwiherero budasakaye we agira ati: “Muri Mutarama barambaruye ngo nzahabwe isakaro kuko ndi umukene, rero ndacyategereje ntabwo amabati barayampa.”
Umyobozi w’Umudugudu wa Kabacuzi Bwana Ntawigira Theoneste aganira na Rwandanews24 yagize ati: “Abaturage batishoboye bafite ubwiherero butubakiye n’ubwubakiye ariko budaskaye, twarababaruye list yabo tuyohereza ku Murenge. Dutegereje ko bazatumenyesha igihe bazabonera amabati bagasakara ubwiherero bwabo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe Ubukungu Bwana Habimana Thaddée avuga ko bitashoboka ko abaturage batishoboye bose babonerwa amabati yo gusakara ubwiherero cyane ko ari inshingano zabo kugira ubwiherero busakaye kandi bwubakiye.
Ati: “Abaturage tubakangurira kwishakamo ibisubizo nk’Intore, kuko nubwo bavuga ko batishoboye harimo abahabwa ingoboka, abakora muri VUP bashobora kwizigamira ho amafaranga angana n’ibihumbi 2000frws buri kwezi kugeza bagwije amafaranga yo kugura amabati yo gusakara ubwiherero.”
Abajijwe niba abadafite aho bakura icyo bazafashwa yagize ati: “Abo barabaruwe kandi urutonde rwabo rurahari, mu gihe cya vuba bazagezwaho amabati yo gusakara ubwiherero bwabo, ariko nrabwo ubuyobozi bwasakarira abaturage bose ubwiherero.”
Abaturage byagaragaye ko badafite ubwiherero ni abatishoboye babarurirwa mu kiciro cya mbere cy’ubudehe badafite ubushobozi bwo kubona amabati yo kubusakara hamwe n’aba mu nzu bacumbitsemo.
