Mu gihe abaturage bo mu murenge wa Manihira, mu karere ka Rutsiro bavuga ko urupfu rw’Umwana witwa Tuyikunde Betty rwatewe n’uko Ambulance yari imujyanye ku bitaro bya Murunda igahera mu muhanda wangiritse bikamuviramo urupfu kubera gutindanwa, Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko uyu mwana yapfuye mbere y’uko Ambulance igera aho umuhanda wangiritse kuko yagejejwe kwa Muganga arimo arasamba, ahubwo ambulance yaheze mu muhanda igarukanye abandi barwayi.
Uyu mwana witwa Tuyikunde Betty yari ageze mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza, ku Rwunge rw’Amashuri rwa Rwamiko.
Aya makuru y’urupfu rwe yatangajwe n’Ubuyobozi bw’Ishuri uyu mwana yigagaho buvuga ko urupfu rwabaye saa tatu n’igice z’ijoro zo kuri uyu wa gatatu.
NYAMINANI Boniface, Umuyobozi wa G.S RWAMIKO mu itangazo ryo kubika uyu mwana yasangije abaturage rigira riti “Umuryango wa G.S.RWAMIKO uri n’umubabaro mwinshi wo kubabikira urupfu rw’umunyeshuri wacu “TUYIKUNDE BETTY” P2 A rubaye kuri aya masaha y’ijoro yo mu satatu n’igice (21h30) ubwo bari bamujyanye muri Ambulance berekeza I Murunda Hospital bavuye kuri Centre de Sante ya Rutsiro, nyamara bikarangira aguye mu nzira ataragerayo.”
Umuturage utifuje ko amazina ye atangazwa aganira na Rwandanews24 yavuze ko ikibazo cy’umuhanda mubi wa Manihira kimaze kurambirana ndetse ko niahtagira igikorwa impfu zizakomeza kwiyongera.
Ati “Umwana yapfuye ubwo yari muri ambulance igeze epfo yo mu i Santere ya Muyira mu masaha ya saa yine ikaninirwa kubera umuhanda mubi, byasabye ko abaturage babyutswa baza gutanga umusada ariko yavuyemo saa cyenda n’igice z’ijoro, ibi byose bikaba bituruka ku muhanda mubi uva Manihira ujya i Congonil, kuburyo hatagize igikorwa kuri uyu muhanda impfu zazakomeza kwiyongera.”
Uyu muturage yongereyeho ko Atari ubwa mbere Ambulance iheze muri uyu muhanda kuko no mu ijoro ryari ryabanje yahezemo ariko bakabona umuhanda ntakiwukorwaho kandi Ubuyobozi bubizi.
Musabyemariya Marie Chantal, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe imibereho myiza yahamirije Rwandanews24 amakuru y’urupfu rw’Uyu mwana avuga ko rwaturutse ku kuba yaratinze kujyanwa kwa muganga, akagezwayo arimo gusamba.
Ati “Umwana yatinzwe kujyanwa kwa muganga, kuko yahagejejwe arimo gusamba, mu gihe arimo kujyanwa ku bitaro bikuru bya Murunda yaje gushiramo umwuka ataragera aho umuhanda wangiritse (Ku kiraro cya Mujebeshi), ambulance yahise ikata isubizayo umurambo, iza kunyerera mu isayo ubwo yari igarukanye abandi barwayi.”
Musabyemariya yaboneyeho kwihanganisha umuryango wabuze uwabo, ndetse asaba abaturage kurwanya isuri mu mirima y’ibyayi kuko ari bimwe mu byangiriza uyu muhanda.
Yongereyeho ko bamaze kuvugana na Kompanyi y’Abashinwa kujya kubafasha gutunganya aho umuhanda wangiritse kugira ngo ubuhahirane bukomeze, ndetse ko ikibazo cy’uyu muhanda Ubuyobozi bukizi.
Uyu mwana witabye Imana assize abandi bana b’abiri b’abahungu, kuko bari bavutse ari impanga z’abana batatu.