Abaturage baturiye i Santere y’Ubucuruzi ya Nkora, iherereye mu karere ka Rutsiro, Umurenge wa Kigeyo, Akagari ka Nkora baratabaza Ubuyobozi bw’Akarere ngo bubagarurire BUS yabatwaraga bakabasha guhahirana n’Akarere ka Rubavu, nyuma y’imyaka ibiri barayiburiye irengero, bakaba bavuga ko ingendo zo mu mazi zibakenesheje ndetse zibasaba gutega kenshi. Ubuyobozi bw’Akarere bwahamirije Rwandanews24 ko iki kibazo bukizi ndetse ikibazo cya Bus kizajyana no gutunganya umuhanda aho wagiye wangirika.
Abaturage batuye ndetse ni abakorera mu i Santere y’Ubucuruzi ya Nkora bavuga ko BUS yari isanzwe ikora ndetse ikaborohereza mu buhahirane bubahendukiye mbere y’icyorezo cya Covid-19 ariko bakaba bamaze imyaka ibiri bakoresha ubwato bubahenze.
Sendegeya Salatiel ati “Bus yaradufashaga mu ngendo ziva ndetse zijya mu karere ka Rubavu ku buryo byatworoherezaga ubuhahirane, none kuri ubu ubwato buraduhenda bigatuma uwavanagayo umuzigo atakijyayo.”
Habiyaremye Mussa, Umuyobozi wa Santere y’Ubucuruzi ya Nkora avuga ko
Ati “Bus igihari nk’abaturage yadufashaga byinshi, kuko ubuhahirane bwa Rutsiro na Rubavu bwari bworoshye kandi umutekano wizewe, kuko imizigo n’ibicuruzwa iyo ubitwaye mu bwato ntituba twizeye umutekano wabyo kuko akenshi habaho kurohama ndetse bakanishyuzwa amafaranga menshi bikabashyira mu gihombo.”
Mussa akomeza avuga ko iyo Bus yahuzaga Nkora na Rubavu yahagaritswe n’amabwiriza ya Leta yo kwirinda Covid-19 kuko ubwo yatwaraga 50% by’abagenzi bababwiye ko yahombaga ndetse nyuma igahita ihagarara burundu none kuri ubu bikaba bigoye abacuruzi bo mu i Santere ya Nkora batakibona aho barangurira ibicuruzwa ku buryo buboroheye bikaba byarabakesheje ndetse bibashyira mu bwigunge.
Havugimana Etienne, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu avuga ko iki kibazo cya BUS abaturage ba Nkora bavuga bakizi ndetse hari icyo bagiye kugikoraho vuba.
Ati “Iki kibazo cya Bus yatwaraga abaturage iva Nkora igana mu mugi wa Gisenyi turakizi kandi yafashaga abaturage mu ngendo zabo za buri munsi. Dufite gahunda yo kuvugana n’inzego zibishinzwe ku buryo iyi Bus yazongera gukora, gusa ntabwo itariki twavuga ngo ni iyi, ikindi bizajyana no gutunganya umuhanda aho wagiye wangirika kugira umutekano w’abazayikoresha uzabe wizewe.”
Iyi Bus abaturage bo mu I Santere ya Nkora basaba Ubuyobozi bavuga ko yaboroherezaga ubuhahirane kuko Nkora-Rubavu bishyuraga amafaranga ari hagari ya 800-1,000 ndetse ibicuruzwa byabo bigatwarirwa amafaranga make, mugihe ingendo zo mu kiyaga cya Kivu bavuga ko Ubwato bubahenda, ndetse ntibizere umutekano w’imizigo batwaye.

