Ingabo z’Uburusiya zafashe undi mujyi wa Ukraine

Ingabo z’u Burusiya zatangaje ko zamaze kwigarurira Umujyi wa Kherson wiyongereye ku duce tumaze kwamburwa Ingabo za Ukraine mu ntambara imaze iminsi irindwi.

Perezida wa Ukraine Volodymir Zelensky avuga ko u Burusiya bugamije gukukumba ibyo busanze byose, ariko abayobozi b’Inzego z’ibanze muri uyu mujyi bakaba bahakana ko waba wamaze kwigarurirwa nubwo ingabo za Moscow zahageze mu masaha y’umugoroba wo ku wa Kabiri.

Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya ni yo yemeje ko abasirikare bari mu mirwano bamaze kwigarurira Kherson, umujyi ufatwa nk’icyambu cya Ukraine cyane ko ukora ku Nyanja y’Umukara (Black Sea).

Imibare y’abakomeje guhitanwa n’ibitero by’u Burusiya kuri Ukraine uriyongera isaha ku yindi, bitewe n’ibisasu bikomeje kumishwa ku basivili aho ingabo z’u Burusiya zigeze hose. Ibisasu bikomeje guterwa mu mijyi itandukanye irimo n’Umurwa Mukuru wa Kyiv, by’umwihariko mu Mujyi wa Kharkiv uherereye mu Majyaruguru y’Iburasirazuba bwawo.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yamaganye ibitero bya Putin muri Ukraine, anemeza ko Amerika izaharanira ko uyu mugabo w’igihangange yise “umunyagitugu” yishyura ikiguzi kiremereye cy’ibitero yagabye kuri Ukarine kandi mu gihe kirekire.

<

Ku rundi ruhande, hari imbaga y’abantu ikomeje gushyigikira ibikorwa bya Putin wanze kurebera ibihugu bahanganiye ubuhangange bikomeza kumwugariza binyuze mu gushishikariza Ukraine n’ibindi bihugu by’i Burayi kwinjira mu muryango wo gutabarana kw’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi (NATO).

Ingabo z’u Burusiya zo zikomeje urugendo zerekeza mu Murwa Mukuru, ikarita igaragaza aho ibitero by’u Burusiya bikomeje kwerekeza igaragaza ko ibice biyinshi byegereye umupaka byamaze kwigarurirwa, ndetse birasa nk’aho Ingabo z’u Burusiya zishaka kugota Igihugu cyose zihereye ku mipaka.

Hagati aho ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli na gaz bikomeje gutumbagira mu bihugu bitandukanye bitewe n’iyi ntambara, hamwe na hamwe n’ibiciro by’ibiribwa bikaba byatangiye kuzamuka kubera iyi ntambara ihanganishije ibihugu bibiri ariko ikaba ifite ingaruka zikomeye ku bukungu bw’Isi.

Mu gihe imodoka nyinshi z’intambara z’Abarusiya zikomeje gusatira Kyiv aho zigeze ku bilometero 25 mu majyaruguru y’uwo murwa mukuru.

Nyuma y’imirwano ikomeye yaranzwe n’ibisasu byinshi kandi biremereye, Abarusiya bafashe Umujyi wa Kharkiv, bivugwa ko hapfuye abantu 11 n’inkomere nyinshi.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.