Umuhanzi Dudu T. Niyukuri wamenyekanye mu ndirimbo zo guhimbaza Imana yatangaje ko akumbuye gutaramana n’abanyarwanda ndetse atangaza ko yamaze gusohora album nshya y’indirimbo 12 zirimo “Nzohora nshima” n’izindi.
Uyu muhanzi uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda no mu Burundi by’umwihariko ku bakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yari amaze iminsi asa nk’uwacecetse cyane mu bikorwa bya muzika, kugera aho na bamwe mu bakunzi be mu Rwanda bari bakomeje kwibaza aho yagiye, hakiyongeraho ko igitaramo yaherukaga kwitabira mu Rwanda cyabaye mu mwaka wa 2017 ubwo yari mu gitaramo cyo kumurika album ya kabiri ya Israel Mbonyi.
Dudu ubu usigaye atuye muri Kenya yavuze ko akumbuye gutaramira i Kigali
Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Dudu yavuze ko hari ibyo yari ahugiyemo bijyanye n’umuziki, birimo cyane cyane gutunganya album ye ya gatatu. Ati “Maze igihe nsa nk’uwacecetse kubera gahunda zitandukanye harimo no kuba narimutse nkava i Burundi nkajya gutura no gukorera muri Kenya. Byari ibintu bitanyoroheye kuko nabifatanyaga no gukora kuri album yanjye ya Gatatu, gusa ubu byose byamaze gutungana ndetse na Album narayirangije ubu abantu bashobora kuyibona kuri ‘Platforms’ zitandukanye, ndetse n’amashusho yazo bayabona kuri youtube”.
Dudu umuramyi ufite izina rikomeye mu Karere k’Afrika y’Uburasirazuba, yakomeje kandi avuga ko azi neza ko afitiye abanyarwanda umwenda wo kubataramira kuko igitaramo cye bwite aheruka gutegura mu Rwanda yagikoze mu mwaka wa 2015 ubwo yakoraga icyo yari yise ‘STAND FOR JESUS’. Ati “Nkumbuye mu Rwanda kuko mpafite inshuti n’abakunzi benshi, gusa nk’uko mubizi, birasa n’aho ari bwo icyorezo (COVID-19) kiri kugabanuka muri iyi minsi”.
Dudu yashyize hanze Album ya gatau iriho indirimbo 12
Dudu usigaye atuye mu Kenya akumbuye cyane gutaramira i Kigali
Dudu T. Niyukuri ukunzwe bikomeye mu Rwanda dore ko ibitaramo ahakoreye byitabirwa ku rwego rwo hejuru, yavuze ko yifuza gutaramira mu Rwanda, gusa akaba atakwemeza umunsi n’itariki. Yongeyeho ko arimo kubisengera ndetse yizeye ko Imana izabiha umugisha. Ati “Sinavuga ko nzaza kubataramira igihe runaka, ariko icyo nabizeza ni uko turi kubitegura, turi kubisengera cyane kandi twizeye ko Yesu azadusubiza maze umunsi umwe tukongera tugafatanya guhimbaza Imana”.
Dudu ni umwe mu baramyi bakoze indirimbo zafashije benshi gusabana n’Imana zirimo izakunzwe cyane nka “Ndagushima”, “Ntabe ari twebwe”, “Hozana”, “Sinicuza” n’izindi nyinshi. Album ya gatatu yamaze gushyira hanze iriho indirimbo 12 zirimo iyitwa “Nzohora nshima”, “Mu maraso yawe”, “Yaraciye inzira”, “Mbega urukundo” n’izindi. Ni umuramyi w’umuhanga mu kwandika, kuririmba no gucuranga. Ari mu bahanzi ba Gospel bafite ubumenyi buhambaye mu muziki.
Dore igitaramo Dudu aherutse gukora kitwa [Thanks Giving Concert] yahuriyemo na Apotre Appolinaire