Rubavu: Imiryango 10 idafite aho ikinga umusaya yatujwe

Kuri uyu wa kabiri, Imiryango 10 yo mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Rubavu itagiraga aho ikinga Umusaya yatujwe. Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko aba batujwe ari bake muri benshi basigaye badafite aho ku ba, ariko bazagenda batuzwa uko ubushobozi buzagenda buboneka.

Izi nzu icumi zatashywe, buri muryango wahawe inzu irimo n’ibikoresho by’ibanze; birimo ibiryamirwa, ibyo kwiyorosa hamwe n’ibikoresho by’isuku, buri nzu n’ibikoresho bikaba byaratwaye akayabo ka miliyoni 3.

Ni inzu zubatswe n’Umuryango uteri uwa Leta INSHUTI OF RWANDA, washinzwe n’abanyamerika, akaba ari nabo bakusanya amafaranga yo gufasha abatishoboye mu karere ka Rubavu aho bakora ibikorwa byo gutuza imiryango ikennye. Ndetse bikaba byari ibyishimo bikomeye kuri iyo miryango yatujwe.

Bayahunde Esperance utuye mu Kagari ka Murara mu Murenge wa Rubavu, akaba Umubyeyi w’abana batatu akaba ashima inzu yahawe, akaba afite n’umwana ufite ikibazo cy’Uburwayi bwatumaga aho yakodeshaga bamwirukana atamazemo kabiri.

Ati “Nabaga mu mazu nkodesha kandi mfite umwana ufite ubumuga, kimwe mu bibazo byari bingoye nuko yasenyeraga abankodesheje bakanyirukana, nari naramaze kurambirana kuko nari maze kwirukanwa mu nzu zigera kuri enye, ubu ndishimye kuba nanjye narubakiwe nkaba mbonye inzu yanjye, sinzongera gusohorwa mu nzu ngo mbunze imitima nyagiranwa n’abana.”

<

Bayahunde avuga ko amaze imyaka 15 asiragira mu nzu z’abandi, byiyongeraho kuba afite umwana ufite ubumuga bwo kutavuga, kutabona, kutagira ubwenge byiyongeraho kurwana.

Uwimana Marcelline we avuga ko yishimiye inzu yahawe kuko yarabayeho nabi. Mu gahinda kenshi avuga ko umugabo bashakanye yamutanye inda ya kabiri, atangira kubaho nabi acumbitse kandi agomba guca inshuro bimusaba gusubira kubana na nyina nawe ufite uburwayi butuma adasohoka mu nzu.

Ati “Iyi nzu mpawe igiye gukemura ikibazo cy’icumbi, ntuze nite kubana na mama warembeye mu nzu, kuko nagorwaga no kujya guca incuro, no gushaka ikodi ngo ntasohorwa mu nzu.”

Rose Marino, Umunyamerika ukuriye umuryango wa Inshuti of Rwanda avuga ko bakora ibikorwa byo gufasha abanyarwanda batishoboye mu rugendo rwo kwiteza imbere aho babubakira amazu, kubigira imishinga mu kwihangira imirimo nk’inshuti z’u Rwanda.

Marino avuga ko batangiye ibikorwa byo kubakira abatishoboye muri 2014, kandi buri mwaka bagira amazu bubakira abaturage ariko muri 2022 bateganya kubakira imiryango 20 mu Karere ka Rubavu.

Ati “Nifuza gukomeza gufasha abakene, kandi buri mwaka tujya muri Amerika gukusanya inkunga dukoresha twubakira abatishoboye bo mu karere ka Rubavu.”

Abahawe amazu turabifuriza kugira ubuzima bwiza, kandi inzu bubakiwe zibabere itangiriro, twifuza ko aba babyeyi bohereza abana ku ishuri, bagira isuku ndetse bakagira ubuzima bwiza, ariko nabo bagomba gukora cyane.

Ishimwe Pacifique, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza avuga ko bishimiye umufatanyabikorwa ku gikorwa yakoze, ndetse ko bagifite abaturage benshi batarabona amacumbi.

Ati “Iyo tubonye umuntu utugabanyiriza mu gukemura ibibazo bibangamiye abaturage tuba twishimye, kuko tuba tugabanya abo tugomba kubakira. Abakeneye kubakirwa bagenda biyongera, ariko twubakira abakeneye kubakirwa niko n’abandi baboneka kandi dukeneye n’abandi bafatanyabikorwa gukomeza kudufasha.”

Ishimwe avuga ko Akarere ka Rubavu muri 2022 kagomba gutuza imiryango 148, muriyo abamaze kubakirwa ni 98 bamaze kandi n’abandi basigaye bazakomeza kubakirwa nubwo Akarere ka Rubavu gafite abaturage 1,700 bakeneye kubakirwa.

Imiryango 10 yo mu murenge wa Rubavu itagiraga aho ikinga umusaya yatujwe
Ibikoresho byashyizwe mu mazu batujwemo
Inzu yahawe Bayahunde Esperance utuye mu Kagari ka Murara mu Murenge wa Rubavu avuga ko izamufasha kwita ku mwana we urwaye wasenyaga amazu y’ikodi
Ishimwe Pacifique, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza avuga ko bagifite abaturage benshi batarabona amacumbi
Rose Marino, Umunyamerika ukuriye umuryango wa Inshuti of Rwanda wubatse aya mazu yahawe Abaturage

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.