Abaturage bo mu Karere ka Rutsiro bakoresha Umuhanda uhuza imirenge ya Imirenge ya Gihango-Manihira na Rusebeya bavuga ko banyotewe kwegerezwa umuhanda muzima udacikamo inkangu bur’uko imvura iguye bigahagarika ubuhahirane. Ni mu gihe Ubuyobozi bw’umurenge wa Manihira buvuga ko ku bibazo by’inkangu zicika muri uyu muhanda burimo kuganira n’uruganda rw’Icyayi rugira uruhare mu gucika kw’imisozi ihanamye, ndetse n’ikibazo cy’Ibiraro biwugize biteye inkeke byamenyeshejwe Akarere.
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Manihira baganiriye na Rwandanews24 bose icyo bahuriraho ari uko basigaye inyuma mu iterambere kubera kutagerwaho n’imihanda mizima, ndetse n’uwo bafite iyo imvura iguye ibiraro biracika bigahagarika ubuhahirane.
Kabanda ati “Ikibazo cyo kuba ibiraro byaracitse hamwe kirazwi ndetse n’igikoreshwa na benshi cyarangiritse ku buryo gikeneye ubushobozi buhambaye ngo gisanwe ku buryo burambye, tukaba tubibona nk’imbogamizi yo kutagera ku iterambere rirambye nk’abatuye mu Muyira.”
Habimana ati “Kutagira ibikorwaremezo biramba bituma iyo imvura yaguye aba Motari baduhenda ngo badutware ku buryo byadushyize mu bwigunge kandi uretse isayo iba yuzuye mu muhanda, akenshi n’imisozi irariduka kubera ko isuri itarwanyije. Tukaba dusaba ko twafashwa kugira ibikorwa remezo birambye kuko Ubuyobozi buzi neza ubwigunge tubamo.”

Nzaramba Kayigamba, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Umurenge wa Manihira, yemeza ko uyu muhanda wamaze kwangirika cyane, kandi bakaba baranagaragarije Akarere ikibazo cy’uko Ibiraro biwugize batabasha kubisana kuko bisaba ingengo y’imari ihambaye irenze ubushobozi bw’umurenge, gusa akavuga ko ku kibazo cy’inkang zigwa mu muhanda baganiriye n’ubuyobozi bw’Uruganda rw’icyayi ku kugira uruhare mu kurwanya Isuri.
Ati “Nibyo koko uyu muhanda umeze nabi, ariko twabimenyesheje Akarere kubera ko hari ibiraro biwugize bikeneye kubakwa bundi bushya kandi birenze ubushobozi bw’umurenge, kugira ngo wongere kuba nyabagendwa. Hari kandi ikibazo cy’inkangu ziwugwamo ziturutse mu mirima y’abaturage bahingamo icyayi kubera kutarwanya isuri, tukaba twaravuganye n’Ubuyobozi bw’Uruganda rw’Icyayi rwa Rutsiro Tea Factory mu kurwanya isuri baca imiringoti ndetse bakanatera ibiti mu mirima barimo guhingamo icyayi.’’
Akarere ka Rutsiro gakunze kugira ibibazo by’imihanda yangirika mu gihe gito kubera imiterere yako, aho usanga ibice bikagize byiganjemo imisozi ifite ubuhaname bukabije bituma mu gihe cy’imvura hangirika bikomeye ibikorwa remezo by’imihanda y’igitaka ari nayo myinshi ntikomeze kuba nyabagendwa.







