Ngororero: Baratabariza umwana ubabajwe n’umubiri kugira ngo avurwe

Abaturage baratabariza umwana witwa Niyonsaba Joselyne w’imyaka 15, usanzwe yiga mu mwaka wa gatandatu w’Amashuri abanza, akaba mwene Barikumwe Jeanette batuye mu mudugudu wa Gashinge, Akagari ka Muramba, Umurenge Kageyo, akarere ka Ngororero basaba ko yafashwa kubona ubutabazi akavurwa. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko bugiye gukorana n’Ibitaro bya Kabaya uyu mwana akavurwa.

Amakuru Rwandanews24 yamenye iyahawe n’umuturanyi w’uyu muryango avuga ko umwana yafashwe mu ntangiriro za Mutarama 2022 abanza kubyimba itama nyuma harabyimba cyane.

Umubyeyi wa Niyonsaba bikimara kuba yagiye kubivuga ku ishuri umwana asanzwe yigaho, kuva ubwo ntarasubira ku ishuri, barivuje bagera muri CHUK bahabwa gahunda y’itariki 24 Gashyantare 2022, ariko ikibabaje ni uko izi tariki zageze basubirayo bakabwirwa ko Umuganga uzakurikirana Niyonsaba adahari, ndetse n’ibisubizo by’ibizamini bamufashe muri Mutarama bitaraboneka.

Niyonsaba Joselyne w’Imyaka 15 aratabarizwa ngo abone ubufasha avurwe

Aba baturanyi bavuga ko byatangiye umwana arwara akantu gato k’akabyimba ku itama bikaza kurangira Umunwa ubyimbye, ndetse kuri uyu munsi u bwo twakoraga iyi nkuru umwana yari arwariye mu Bitaro bikuru bya Kabaya bakaba basaba ko yafashwa akajya gukurikiranwa mu bitaro bya Butaro mu gihe CHUK bidakunda, ndetse bakaba bizeye ubufasha bw’Ubuyobozi bw’Akarere.

Mukunduhirwe Benjamine, Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe Imibereho myiza yatangarije Rwandanews24 ko ikibazo cy’Uyu mwana bakizi ndetse bagiye kubikurikirana umwana akavurwa.

<

Ati “Ikibazo cy’Uburwayi bw’uriya mwana twarakimenye ndetse tugiye kubikurikirana tuvugane n’Ibitaro bya Kabaya twumve igisabwa kugira ngo umwana avurwe.”

Mukunduhirwe akomeza avuga ko hari n’abafatanyabikorwa bakomoka mu cyahoze ari Ramba batangiye kumufasha, ariko nimba umubyeyi w’umwana abona bakeneye Ubufasha bw’Akarere bagana Umurenge bakamufasha nk’uko bafasha abandi baturage.

Barikumwe Jeanette ni umubyeyi uba mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe, akaba afite abana babiri biga mu mashuri abanza barimo na Niyonsaba urwaye.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.