Nyuma y’uko bamwe mu bagana Ibitaro bikuru bya Murunda bavuze ko bahabwa Serivisi mbi n’Abaganga akenshi baba bibereye muma Terefone. Ubuyobozi bw’Ibitaro bwateye utwatsi aya makuru buvuga ko bugerageza gukurikirana imikorere y’Abaganga ndetse hari ingamaba bafashe ku buryo nta Muganga wemerewe kuba afite Terefone mu kazi.
Aba baturage bagana Ibitaro bikuru bya Murunda batifuje ko imyirondoro yabo yajya mu Itangazamakuru kubw’umutekano wabo icyo bahurizaho ni ukuba akenshi hari ubwo barangaranwa n’Abaganga bibereye ku ma terefone ya hato na hato bikaba byanatera urupfu.
Uyu twise Solanje yagize ati “Biteye agahinda kuba wajya ku Bitaro bya Murunda ukahirirwa kubera ko Muganga yanze ku kwakira kandi ubona yibereye muri Terefone, ndetse si rimwe, si kabiri tubimenyesha Ubuyobozi bw’Ibitaro ariko nta Mpinduka tubona.”
Undi ati “Ese namwe ko mwabonye igihe tumaze dutegereje Serivisi, ubwo uramutse uri indembe ntushobora kuhasiga ubuzima, hano duhabwa Serivisi mbi tukaba dusaba ko mwadukorera ubuvugizi bakagerageza gukosora. Njyewe sinavuga ngo natinze kwakirwa kubera ko muganga ari kuri terefone ariko hano Abaganga basa nk’aho badahagije ugereranyije n’ububare w’abahagana.”
Dr. Niringiyimana Eugene, Umuyobozi w’Ibitaro bya Murunda ntavuga rumwe n’aba baturage kuko muri ibi bitaro bashyizeho ingamba zo gukumira Abaganga kwinjirana amaterefone mu kazi, icyo yemera n’uko umubare w’Abaganga udahagije ariko nabyo bigenda bikemuka gahoro gahoro.
Ati “Mu guhangana n’ikibazo cy’Abakozi bajyaga kuri Terefone ntibakire Abarwayi (Aba Client) hakoreshejwe Utubati muma serivise yose ku buryo bose basigamo ama Terefone bakigera ku kazi bakongera kuzifata batashye. Ibi bikaba byarakozwe kugira ngo dukomeze gutanga serivisi ku barwayi baza batugana.”
Ikindi uyu muyobozi avuga n’uko iy’abakozi batarangariraga ku matelephone agendanwa, habagaho no kuryama cyane mu masaha y’ijoro aho gukurikirana abarwayi, ibi nabyo byafatiwe ingamba kuko ibyumba Abaganga bashobora kuruhukiramo, hakuwemo ibitanda hagenda hashyirwamo intebe, aho unaniwe yayicaraho akaruhuka ariko adasinziriye ngo bivemo gutinda gutanga serivise k’uyikeneye cyangwa gukurikiranira hafi umurwayi urembye.
Dr. Niringiyimana akomeza avuga ko kuva aho bashyiriyeho izi ngamba serivise ziri kurushaho kunoga kandi nta murwayi uragaragaza ko yinubiye serivisi yahawe nabi bitewe n’uko Umuganga yari kuri Terefone, yasinziriye cyangwa se ibindi byamurangaza, kandi impinduka ahandi bazibonera ni uko ni abarwayi bagana Ibitaro bya Murunda bagenda biyongera.
Kuri ubu Ibitaro bya Murunda byakira abarwayi bagera kuri 70 ku munsi muri bo abagera kuri 15 na 20 baba bakeneye guhabwa Ibitaro, abandi bakivuza bataha.
Ibitaro bya Murunda kandi bifite aba Dogiteri 10, abaforomo n’ababyaza basaga 65 n’abandi bakozi bafasha mu mirimo ishamikiye ku buvuzi nabo bakiri bake.
Umuyobozi w’ Ibitaro bya Murunda avuga ko iki kibazo cy’ubuke bw’Abaganga kizwi kandi uko umwaka utashye mu ngengo y’imari hagenda hiyongeraho abagera ku 10%, aho nko mu ntangiriro z’umwaka w’ingengo y’imari wa 2021–2022 Ibitaro byagenewe abakozi basaga 20 bashya, barimo aba Dogiteri barindwi, akaba yizeza abagana Ibitaro ko Serivice baba bifuza mu bitaro zizarushaho kunozwa. Nubwo Ibitaro bya Murunda bigifite ikibazo cy’Abakozi badahagije ugereranyije n’Umubare w’ababigana.


