Rubavu: Gitifu yafatiwe mu cyuho yakira Ruswa

Gitifu w’Akagari ka Rubavu, mu murenge wa Gisenyi ho mu karere ka Rubavu yafatiwe mu cyuho arimo kwakira Ruswa y’Amafaranga ibihumbi 50,000Frw. Ubuyobozi bw’Umurenge bwahamije aya makuru.

Uwatawe muri yombi akekwaho kwakira ruswa ni uwitwa Turikumwenimana Apollinaire, wafashwe mu masaha ashyira saa kumi nimwe z’Umugoroba zo kuri uyu wa 24 Gashyantare 2022, afatirwa mu murenge wa Gisenyi, Akagari ka Rubavu ho mu mudugudu wa Ruriba aho yarimo yakira ruswa y’umuturage ngo abashe kumurekurira inka ze zari zafatiwe mu rwuri.

Tuyishime Jean Bosco, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi yahamirije Rwandanews24 aya makuru avuga ko Abayobozi bakwiriye kuba Intore bakarya akagabuye.

Ati “Turikumwenimana yafatiwe  mu cyuho akekwaho kwakira ruswa y’ibihumbi mirongo itanu, ayahawe n’Umuturage witwa Uwanyirigira Louise kugira ngo amurekurire Inka ze zari zafatiwe mu rwuri.”

Tuyishime yongereyeho ko Umuturage mbere yo kujya kumuha iyi ndonke yabanje gufotoza aya mafaranga abimenyesha RIB ari nabwo yahise afatwa.

Tuyishime Jean Bosco yaboneyeho guha abayobozi ubutumwa bwo kwirinda indonke bakanyurwa n’ibyo Leta yabageneye kuko aribyo bizafasha mu iterambere ry’Igihugu niry’Umurenge wa Gisenyi. Ubukangurambaga buracyakomeje mu bayobozi kuko ubu biragaragara ko uyu atari intore, Abaturarage nabo turabasaba gutangira amakuru ku gihe.

Turikumwenimana ukekwaho kwakira ruswa kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi.

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rusaba umuntu wese ufite amakuru kuri ruswa, ko yahamagara ku murongo utishyurwa 2040 bityo akaba atanze umusanzu we mu kubaka Igihugu kizira ruswa.

Amategeko ahana y’u Rwanda ateganya ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, indonke [ruswa] iyo ariyo yose mu buryo ubwo ari bwo bwose cyangwa akemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa akifashisha imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Ibi bihano kandi binahabwa umuntu usezeranya gutanga ruswa mu buryo ubwo aribwo bwose kugira ngo hatangwe serivisi runaka cyangwa se kugira ngo ntitangwe.

Uretse kuba umuntu yakora icyaha kerekeranye na ruswa kugira ngo serivisi runaka itangwe cyangwa ntitangwe, iyo agikoze kugira ngo hakorwe ibinyuranyije n’amategeko igihano kiriyongera, kikaba igifungo kirenze imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse, yakiriye cyangwa yatanze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *