Bamwe mu baturage baturiye ikibuga cy’Ahazwi nko mu Gisiza mu murenge wa Musasa, Akarere ka Rutsiro, Umukuru w’Igihugu yiyamamarijemo bavuga ko kirimo gutunganywa nabi na Kompanyi y’Abashinwa yubatse Umuhanda ujya ku Bitaro bya Murunda bakakimenamo itaka ndetse bakanasenya ni amazu ya Leta yari ahari. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko ikibuga cyatangiye gutunganywa hakirimo kurebwa ibikubiye mu masezerano bagiranye n’Abagitunganya.
Ikibuga cya Gisiza kirimo gutunganywa na Kompanyi y’Abashinwa (CSC&EC) ari nayo yakimennyemo itaka ryavaga ku muhanda batunganyaga werekeza ku Bitaro bikuru bya Murunda, iyi mirimo yo kugitunganya ikaba yaranenzwe ni abagituriye babifata nko kwikiza Leta.
Umuturage waganiriye na Rwandanews24 utarifuje ko amazina ye ajya mu itangazamakuru yatubwiye ko Leta itajya ibasha gukurikirana ibyayo, abaturage babituriye akaba aribo babirenganiramo kuko impande z’Ikibuga hahoze inzu yakoreragamo ishuri ry’Abana (Gardienne) hari n’ibiro by’Umudugudu ariko iyo nzu birasa nkaho batazongera kuyibona bahereye ku k’untu ikibuga kirimo kuvugururwa nko kwikiza no kubeshya Leta.
Ati “Ikibuga abana bacu babashaga kucyidagaduriramo kuva na mbere, ndetse n’umukuru w’Igihugu yarahiyamamarije ubwo twiteguraga amatora ya Perezida wa Repubulika muri 2010 urumva ko kari akanyamuneza, ubuse agarutse twamwakirira he? Ariko kuri ubu hateye agahinda ukuntu harimo gutunganywa nk’aho Leta itagira gikurikirana.”
Twabivuze kenshi ko dukeneye kongera kubona abana bacu bidagadura, ejo bundi tugiye kubona tubona Abantu baraje bapfa guhita bashyiramo utwuma tw’Amazamu tungana na Fer a Beton, umucaca bakawutereka mu mabuye nko kwikiza Leta, wagira ngo yo ntibasha gukurikirana.
Uyu muturage yongeraho ko Abana babo batakibonaga ubumenyi bavomaga mu gashuri k’Abana (Gardienne) babuvomye hafi none byabaye ngombwa ko baguma mu rugo bakazasubira kwiga batangiye amashuri abanza kuko inzu bigiragamo nayo yasenywe ni aba bashinzwa ariko yo bakaba babona bisa nk’aho ibyayo byarangiye.
Havugimana Etienne, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu kiganiro na Rwandanews24 aherutse kudutangariza ko imirimo yo gutunganya iki kibuga yatangiye ndetse nabo bazakomeza gukurikirana uko imirimo yo ku gitunganya ikorwa hashingiwe ku biri mu masezerano.
Havugimana ati “Twakoze ibiganiro ni Abashinwa bakoze umuhanda twumvikana ko basubiranya ikibuga cya Gisiza ku buryo cyongera gukoreshwa, kuri ubu ibikorwa byaratangiye ariko bisaba kugenzura ibikubiye mu masezerano bagiranye ni akarere, kugira ngo byose bizubahirizwe, ikibuga kizakirwe kibasha kuba cyatanga umusaruro.”
Ku kibazo cy’Ishuri ry’Abana (Gardienne) ni ibiro by’Umudugudu byari byubatse aha hashyizwe itaka ry’umuhanda wa Murunda n’ikibuga Havugimana avuga ko bazareba nimba byari bikubiye mu masezerano Kompanyi ya (CSC&EC) yagiranye ni Akarere, byanaba ngombwa ni akarere kakabasha kongera ibyo byumba by’amashuri y’abana.
Amakuru Rwandanews24 yamenye ni uko muri iki cyumweru turimo, iyi Kampanyi y’Abashinwa yahawe ni Akarere iminsi 30 yo kuba bamaze gutunganya iki kibuga ku buryo bukurikije ibiri mu masezerano kikabona kwakirwa.
Uyu muhanda ujya ku Bitaro bya Murunda, Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yawugarutseho mu ruzinduko aheruka kugirira muri aka karere asaba Ubuyobozi bw’Akarere kuzatumira abafatanyabikorwa n’Itangazamakuru bakawutaha ku mugaragaro.





Mwiriwe neza?
Iki kibuga cyari kiza ku buryo na mbere y’uko Ikuipe ya Rutsiro FC ijya mu kiciro cya mbere yazaga kuhitoreza, ikanahakinira n’ikipe ya Gisiza ku buryo abahaturiye ugasanga bizihiwe cyane ko hari hanubatse Ibiro by’Umudugudu n’Ishuri ry’abana bato.
Impano z’abana bo muri kariya gace ntizikigaragara kandi byaragaragaraga ko zihari, Ikimenyi menyi na bariya basore bazamuye rutsiro fc bagikiniyeho kenshi.
Nyabuneka mudufashe Twongere twidagadure tuzamure impano zacu.