Abanyakenya barakaye bagiye ku mbuga nkoranyambaga bamagana izamuka ry’ibiciro ku by’ibanze nkenerwa birimo ibiribwa, amashanyarazi, n’ibitoro.
Bakoresheje hashtag ya #lowerfoodprices, abanyakenya banenze leta kunanirwa guhagarika izamuka ry’ibiciro buri munsi bavuga ko rituma ubuzima bugorana cyane.
Mu kwezi kwa mbere, igipimo rusange cyo guta agaciro k’ishiringi cyaramanutse kugera kuri 5%, ariko ibiciro ku by’ibanze nk’ifu y’ibigori, iy’ingano, ibirayi, imboga, n’imbuto byakomeje kuzamuka – bigira ingaruka zikomeye ku mibereho y’imiryango ikennye n’iciriritse.
Ibiciro by’ibiribwa byazamutseho 9% muri rusange mu kwezi kwa mbere, abanyakenya bavuga ko benshi ubu bagorwa no kubona icyo barya.
Ikigo cya leta cy’ibarurishamibare kivuga ko ku miryango ikennye kurushaho, ikoresha 36% by’ibyo igura byose ku biribwa, ibintu bikomeye kurushaho.
Abantu benshi bagaragaje urutonde rw’ibyo bahaha berekana ibiciro by’ibintu nk’amata, umugati, isukari n’ifu y’ibigori berekana uko byazamutse cyane mu mezi macye ashize, bavuga ko ubu bigoye cyane kurya gatatu ku munsi.
Gusa mu gihe uburakari bwabonekaga ku mbuga nkoranyambaga, ku rwego rw’umuntu ku giti cye kwizirika umukanda birakaze.
Benandine Munira, umucuruzi mu isoko rya Toi muri Nairobi avuga ko agowe no kubona ibyo kurya mu rugo kuko amashilingi yahahishaga mu mezi ashize ubu atakigura ibikwiye urugo rwe.
Yagize ati: “Igiciro cy’ibiribwa cyarazamutse cyane mu by’ukuri. Ntabwo tukibishoboye. Mu mezi ashize kongera gas mu icupa rya 6Kg byari hagati ya $5 (5,000Frw) na $6. Ubu ni hafi $13 (13,000Frw)
“Mbere iyo wajyanaga ku isoko 2,600Ksh (26,000Frw) watahanaga igifuka cyuzuye ibintu. Uyu munsi ayo uyagura ibintu bicye cyane.”
Ni iki cyateye izamuka ry’ibiciro?
Uku kuzamuka kw’ibiciro kureberwa ku mpamvu z’imbere no hanze y’igihugu.
Ku gitutu gikomeye cyo kwishyura inguzanyo z’amahanga, leta ya Kenya yazamuye imisoro ku bicuruzwa ingo zikenera nka gas, ibitoro, n’ibiribwa.
Urugero, umusoro ku nyongeragaciro (TVA) ntabwo washyirwaga kuri gas mu myaka myinshi ishize ariko muri Nyakanga (7) 2021 leta yayishyizeho umusoro wa 16%.
Kubera ingaruka za Covid-19, zazahaje ubukerarugendo no kohereza ibintu mu mahanga, ishilingi rya Kenya naryo ryataye agaciro – kuri 6% kuva muri Gicurasi (5) 2021 – bituma ibiciro bizamuka ku bicuruzwa biva hanze.
Nikhil Hira, inzobere mu by’imisoro mu kigo Kody Africa LLP cy’i Nairobi, ati: “Nta gushidikanya ko uyu munsi igiciro cyo kubaho cyazamutse birenze urugero.
“Kandi bikomereye cyane abatunzwe n’icyo bakoreye ku munsi, utabonye icyo akorera ku munsi uwo ntashobora kurya nijoro.”
Hanze ya Nairobi, ho ni bibi kurushaho. Amapfa y’igihe kirekire mu majyaruguru yasize abantu bagera kuri miliyoni 2.8 mu nzara ikomeye.
Hari icyo leta yakora?
By’igihe gito, leta ishobora koroshya ikagabanya TVA/VAT ku by’ibanze ingo zikenera nka gas yo guteka, amavuta, n’ibiribwa. Ariko bikayisaba imigambi mishya y’imisoro igendanye n’ihinduka ry’ibikenewe.
Minisiteri ishinzwe ibitoro yo irimo kwiga uburyo leta yakorohereza ababicuruza kubera izamuka ryabyo, kugira ngo ababigura nabo igiciro kiborohere.
Minisiteri y’ingufu nayo yatangiye igabanya mu byiciro rya 30% ku kiguzi cy’amashanyarazi kuva mu Ukuboza (12) 2021 kugira ngo umuguzi yoroherwe.
Izamuka ry’ibiciro muri Kenya rizakora cyane ku matora rusange yo muri Kanama (8) uyu mwaka.
Umwe mu bahabwa amahirwe yo gusimbura Perezida Uhuru Kenyatta – umwungirije William Ruto, yizeza igihugu kihagije ku biribwa.
Ruto, mu kwiyamamaza kwe avuga ko azongera imari ishyirwa mu buhinzi umusaruro wabwo ukazamuka igiciro cy’ibiribwa kikamanuka, bityo n’igiciro cy’ubuzima muri Kenya kikamanuka.
Mugihe mucyeba we Raila Odinga yizeza gahunda yo gufasha abantu bagera kuri miliyoni ebyiri badafite akazi kandi bakennye, ko bazajya bahabwa agera ku $55 (55,000Frw) buri kwezi.
Gusa abanyakenya bibuka ko mu 2013 Kenyatta yiyamamaza nawe yizezaga nk’ibi, aho yagize ati: “70% by’urubyiruko rwacu nta kazi rufite. Turashaka guhanga imirimo ku rubyiruko kandi kubafasha nicyo nshyize imbere.”
Banki y’isi ivuga ko ubukungu bwa Kenya buzazamukaho 5% muri 2022, ariko hejuru y’iyo mibare abanyakenya barifuza kubona iby’ubwo bukungu ku rwego rw’umuntu ku giti cye.