Nyuma y’iminsi itari mike abatuye umujyi wa Gisenyi bataka ko barembejwe n’ibisambo, no mu gihe abaturage babifashe Ubuyobozi bugatabara butinze, kuri ubu hatanzwe Moto izafasha Ubuyobozi bw’Akagari ka Mbugangari gutabara aho rukomeye.
Ni moto yatanzwe n’Umurenge wa Gisenyi kuri uyu wa kabiri, tariki 22 Gashyantare 2022. Ishyikirizwa ubuyobozi bwa Mbugangari n’Umuyobozi w’Akarere ngo ibafashe muri gahunda yo guhangana n’ibisambo no kwicungira umutekano, ndetse n’Abayobozi babashe kunoza serivisi batanga..
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Gisenyi bavuga ko iyi moto bahawe yabanejeje kuko ije kunganira Ubuyobozi bwabo butabashaga kubatabarira ku gihe mu gihe batewe n’ibisambo.
Rutayisire Faustin ati “Twari dusanzwe dufite ikibazo cy’ibisambo biturembeje, bitwiba amanywa n’ijoro ndetse rimwe na rimwe twatabaza ubuyobozi bugatinda gutabarana ingoga, kuko nta kinyabiziga bari basanganwe ngo kibihutane aho rukomeye, ariko ubu tuzajya tubatabaza badutabare byihuse bifashisheje Moto twahawe n’Umurenge. Natwe tukaba twizeye ko Umutekano tuzabasha kuwusigasira dufatanyije.”
Kambogo Ildephonse, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yasabye abaturage ba Mbugangari gufatanya n’ubuyobozi kwicungira umutekano, ndetse bakabasha gufata neza Moto bahawe.
Kambogo ati “Moto muhawe muyikoreshe neza, kuko Ubuyobozi buzajya buyifashisha mu gukemura ibibazo by’abaturage no gufata ibisambo. Ndetse turabasaba gufatanya n’Ubuyobozi kwicungira umutekano.”
Kambogo yasabye abaturage ba Mbugangari gushyira amatara y’Umutekano ku bipangu bizakumira abajura bari bamaze igihe barabazengereje, Akarere nako kemeye kuzakora ibindi byose bizafasha abaturage nyuma y’uko uruhare rwabo.
Kambogo yihanganishije abaturage kubera Covid-19 yangirije byinshi byari bibabeshejeho, ariko nabo ntibatererane Igihugu bakabasha gushyira imbaraga mu gufata inkingo, ikindi cyabangamiye Imibereho y’Abatuye Rubavu n’Imitingito yatewe n’iruka rya Nyiragongo ariko bakayinyuramo bemye.
Akagali ka Mbugangari gatuwe ni abaturage 13,730, kakagira imidugudu 18.

