Imvura yaguye ku munsi w’ejo mu bice bitandukanye by’igihugu, mu karere ka Nyamagabe yatenguye umusozi urenga ku iriba ry’abaturage kuburyo mu gihe nta cyobarafashwa ngo bagiye kongera kuvoma amazi yo mu mugezi wa Rubyiro nk’uko babibwiye Rwandanews24 ubwo yahageraga.
Iri riba ry’abaturage ryarengewe n’umusozi riherereye mu murenge wa Uwinkingi, Akagali ka Rugogwe, Umudugudu wa Rugeti mu karere ka Nyamagabe kuri iki cyumweru taliki ya 20 Gashyantare 2022.
Abaturage baganiriye na Rwandanews24 bavuga ko imvura yagwanye umurego guhera mu masaha ya saa saba z’amanywa, naho umusozi watengute mu masaha ya saa cyanda.
Nyandwi ati: “Ubusanzwe hano ku ishyamba hahora hagwa imvura, ariko iyaguye uyu munsi yo yadukanze kuko umusozi watengutse uhereye kuri kaburimbo neza uramanuka uruhukira mu kabande urenga ku iriba rya kano twavomagaho. Bitewe nuko ari itaka ryinshi birasaba imbaraga z’ubuyobozi kugirango twongere tubone aho tuvoma.”

Dusengimana Kevine nawe wavomaga kuri iri riba yabwiye Rwandanews24 ati: “Ntabwo abaturage ubwacu hari icyo twabikoraho. Amahirwe yabayeho ni uko hatengutse umusozi wo munsi ya kaburimbo, iyo hatenguka uwo haruguru ya kaburimbo abajya Iburengerazuba muri Rusizi na Nyamasheke ndetse n’imodoka zijyana ibicuruzwa muri Congo ntabwo barikongera gukoresha uyu muhanda.”
Abajijwe uburyo bagiye kubonamo amazi igihe ntacyo barafashwa ngo itaka ryarenze kuri iri riba rikurweho yagize ati: “Ubu tugiye kuvoma amazi yo mu mugezi wa Rubyiro n’ubwo uri kure ariko ntakundi twabigenza kuko ahari amazi ya WASAC ni kure ntabwo twahavoma ngo bikunde.”
Mu kiganiro kihariye Rwandanews24 yagiranye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Uwinkingi Bwana Uwamahoro Philbert, yavuze ko nk’ubuyobozi bagiye gufasha aba baturage byihuse.
Ati: “Turimo kuhapanga umuganda byihuse kugirango tuhasibure abaturage bongere babone amazi bisanzuye, kuko nubwo bigaragara ko haramutse hongeye kugwa imvura nk’iyaguye ejo ryahita risibama burundu.”
Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe Meteo-Rwanda yatangaje ko iyi mvura idasanzwe mu kwezi kwa Gashyantare yatewe n’inkubi y’umuyaga uri mu Nyanja y’Abahinde ariyo yatumye habaho imvura idasanzwe, abaturarwanda bakaba bagirwa inama bahabwa n’ubuyobozi zo kwirinda no gukumira ibiza bishobora guterwan’ iyi mvura. Meteo kandi yavuze ko iyi mvura izacika mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi 2022.