Rutsiro FC imaze imikino 6 idatsinda yinyaye mu Isunzu

Rutsiro FC yari imaze imikino 6 idatsinda yinyaye mu isunzu maze ku munsi wa 18 wa Shamoiyona ibona amanota 3, nyuma yo kwisasira Gasogi United iyitsinze ibitego 2-0.

Rutsiro FC yari yakiriye umukino kumbehe yayo Sitade Umuganda, yabonye intsinzi ivuye inyuma yishyura igitego yari yatsinzwe na Rutahizamu wa Gasogi United ukomoka mu gihugu cya Tchad Hassan Djibrine Brahim ku munota wa 53 w’Umukino. Ni mu gihe Rutsiro FC yo yatsindiwe na Mumbere  Malekidogo Jon’s ku munota wa 73 na Jules Watanga Shukuru.

Bisengimana Justin, Umutoza wa Rutsiro FC mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’uyu mukino yavuze ko iyi ntsinzi yari ikenewe cyane kandi yabashimishije.

Ati “ Imana yadufashije iduhoza amarira nyuma y’iminsi myinshi yari ishize tuyitakambira, twavuga ko ari ubutwari bw’Abakinnyi, kuko twabanjwe igitego tuganira ni abakinnyi bagombaga gusimbura twumva ko twagombora kandi byashobotse. Ubu tugiye kwitegura umukino utaha uzaduhuza na Mukura VS nk’ikipe yahinduye umutoza kandi ikomeye kandi turifuza kuzitwara neza i Huye.”

Bisengimana yahakanye amakuru amaze iminsi avugwa ko iyi kipe yaba ibereyemo abakinnyi ibirarane bikaba aribyo byatumaga batitwara neza avuga ko Ikipe atoza iza mu makipe atatu ya mbere ahembera ku gihe muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Mu bakinnyi ba Rutsiro FC babanzaga mu kibuga batagaragaye kuri uyu mukino Bisengimana yabwiye itangazamakuru ko harimo abafite ibibazo by’imvune, ndetse na Nova Bayama umaze igihe yarahagaritswe kubera imyitwarire idahwitse yenda gusoza ibihano.

Mu mikino 6 yaherukaga Rutsiro FC yanganyije na Police FC igitego 1-1, inganya na Gicumbi FC 0-0, itsindwa na Musanze FC 1-0, yatsinzwe na APR FC 2-0, itsindwa na Etincelles FC 2-0 ndetse umukino yaherukaga nawo yawutakaje itsinzwe na Rayon Sports FC igitego 1-0.

Olivier Bwira uzwi ku izina rya Bandu nyuma y’Umukino yapfukamye yiyambaza Imana kubw’Amanota atatu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *