Rushingwangerero bo mu ntara batakambiye Perezida Kagame kubera Umushahara udahagije

Mu butumwa bwanyujijwe kuri Twitter n’Uwitwa Jean Pierre Hakizimana, usanzwe ari Umunyamabanga nshingwabikorwa (Rushingwangerero) w’Akagari ka Rugeyo ho mu Murenge wa Murunda, Akarere ka Rutsiro butakambira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kubera umushahara bahembwa bavuga ko utagihuye n’ibiciro biri ku isoko.

Ubutumwa buragira buti “Nyakubahwa Perezida Wa Repubulika Y’urwanda! Mugire amahoro! Ba Rushingwangerero (abakozi bo Ku kagari), turabashimira ko mwakemuye ikibazo cy’imibereho y’abakozi bakorera ku rwego rw’akagari mu mujyi wa Kigali cy’umushahara muke cyane wagenerwaga abakozi bo ku kagari, nyuma yo kubona ko ubuzima bwabo bwari bugoye cyane, bagahora mu bukene bukabije, amadeni no kudashobora gutunga imiryango yabo ngo bayihe n’iby’ibanze kuko ibintu hafi ya byose byarahenze ku rwego rwo hejuru, ariko kuba barongejwe umushahara ukazamurwa turabibashimiye, akaba ari yo mpamvu na none dutakamba ngo mudufashe Icyo kibazo cy’imibereho igoye cyane y’abakozi bo mu tugari two mu ntara n’aho gikemurwe.” 

Kuko twe abakorera mu ntara turacyahanganye nacyo, twifuza ko natwe twagerwaho mu gihe cya vuba, tukongezwa umushahara, kuko ubushobozi tugenerwa  mu kazi ntibuhwanye n’ibiciro biri ku isoko.

Ba Rushingwangerero bo mu ntara babayeho bate?

Rwandanews24 ku murongo wa terefone yaganiriye na Jean Pierre Hakizimana, maze adutangariza ko babayeho mu buzima bugoye, akaba ariyo mpamvu bamaze igihe baganirira ku rubuga rwa Telegram ni abandi bahuje akazi, akaba ari naho banogereje umugambi wo gutakambira Umukuru w’Igihugu.

<

Ati “Ubu Gitifu w’akagari ko mu ntara ari guhembwa hagati y’ibihumbi (75,000 – 100,000) Frw, aya akaba ari hafi 1/4 cy’uwo muri Kigali, duhuje akazi, ayo mafaranga ntashobora gucyemura byibuze ibikenerwa by’ibanze mu buzima (basic needs) kuko dusabwa gukuramo, amafaranga y’ingendo mu kazi hagati mu kagari, mu murenge no mu Karere. Havamo kandi Ubukode bw’inzu yo kubamo ku kazi, kuko dutegetswe kurara aho dukorera (mu ifasi), tukanasabwa kuba mu nzu nziza yubahisha ubuyobozi itari nyakatsi (Poor shelter). Ikindi abenshi banakodesha nanone inzu y’aho umuryango utuye, kwishyura amashuri y’abana, ibikoresho, Guhahira ibyo kurya umuryango no kwihahira ibidutunga ku kazi (muri ghetto) n’izindi bidusaba amafaranga tutarondora bidusaba kuba dusirumutse nk’abayobozi (kwambara neza) nabyo bisigaye bihenze cyane.”

Akomeza abwira Umukuru w’Igihugu ati “Ubushobozi tugenerwa ni bucye cyane ndetse bikabije, ibyavuzwe haruguru ntibyavamo dutunzwe no kwikopesha mu bacuruzi, bamwe no kwishyura bikabananira, no gufata inguzanyo zitarangira mu ma banki n’ibimina, guhorana ubukene budashira mu miryango, hakaba hari n’impungenge ko bikomeje gutya ubuzima bwa gitifu w’akagari bwarushaho kuba bubi cyane, n’umuryango we ukaba wahura n’ibibazo bibangamiye umuturage turajwe ishinga no kurandura burundu mu banyarwanda, ariko hakabura uburyo Ingo zacu nazo zakwitabwaho ngo zikure mu bukene kuko igihe kinini tutazibamo, ngo tuzikorere, tukabura n’ubushobozi bwo kuzoherereza ngo bunganirwe mu mibereho.

Tubatakambiye twizeye ko mwadufasha mu gihe cya vuba umushahara ukongerwa mu tugari two mu ntara kuko iki kibazo kiradukomereye ku rwego rwo hejuru Kandi kirarambye. Murakoze, Muragahorana Imana mubyeyi mwiza.”

Yaba Hakizimana ni abandi ba Rushingwangerero Rwandanews24 yabashije kuganira nabo badutangarije ko Umukuru w’Igihugu yakumva gutakamba kwabo akabongeza umushahara kuko ibintu ku isoko byose byahenze, ndetse abo bakora bimwe bo muri Kigali Umushahara wabo ukaba urenze ibihumbi 300,000 Frw kandi banabona amahirwe aruta ayabo, ibintu babona nk’ubusumbane mu kazi.

Ubu ni bumwe mu butumwa bwo ku rubuga rwa Telegram ruhuza aba Gitifu b’Utugari barenga 370, bugaragaza ko ba Rushingwangerero bo muri Kigali bahembwa akayabo abo mu ntara bo bavuga ko ibiciro ku isoko byazamutse ku buryo batakibasha guhaza imiryango yabo

2 thoughts on “Rushingwangerero bo mu ntara batakambiye Perezida Kagame kubera Umushahara udahagije

  1. Nibyo rwose!!! Ba Rushingwangerero nibafatwe kimwe kuko bose ari ab’Umubyeyi umwe. Umukozi wa gatatu badusezeranije yaheze mu nyandiko! kandi hari n’abamaze imyaka myinshi bakora bonyine (Umukozi umwe mu kagari) nkanjye!!!

    Ugasanga wabuze icyo ufata nicyo ureka, nyamara hanze abakeneye akazi bararize barihanaguye!!! Ababifite mu nshingano bakwiye kudutabara rwose.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.