Zion Temple: RGB yatesheje agaciro ibaruwa yandikiwe Apotre Gitwaza Paul imusaba kwegura

Taliki ya 14 Gashyantare 2022 nibwo aba Bishop 6 bandikiye ibaruwa Apotre Gitwaza Paul imusaba kwegura ku buyobozi bw’iri torero kuko ngo yarigize nk’akarima ke nk’uko Rwandanews24 yabibagejejeho mu nkuru yabanjehttps://rwandanews24.rw/2022/02/19/zion-temple-aba-bishop-6-bandikiye-apotre-gitwaza-bamusaba-kwegura/.

Mu ibaruwa Rwandanews24 ifitiye kopi yo ku wa18 Gashtantare 2022, Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere myiza RGB cyandikiye aba Bishop 6 bari bandikiye Gitwaza aribo Bishop Claude Djessa, Bishop Dieudonne VUNINGOMA, Bishop Pierre KABERUKA, Bishop Richard MUYA, Bishop Charles MUDAKIKWA, Bishop Paul- Daniel KIKIMUNU.

Muri iyo baruwa RGB yagize iti: “Nshingiye ku ibaruwa yanyu yo kuwa 14/02/2022 mwandikiye Apotre Gitwaza Paul umuyobozi wa Authetic Word Ministries- Zion Temple Celebration Centre mumumenyesha ko mumukuye kuri uwo mwanya mukagenera RGB kopi;

Nshingiye ku ibaruwa Authetic Word Ministries- Zion Temple Celebration Centre yo kuwa 15/02/2022 yandikiye Polisi y’Igihugu ishami rya Kicukiro igaragaza ikibazo cy’uko mushaka guteza umutekano mucye mu itorero;

Nshingiye ku ngingo ya 5, igika 10 y’Itegeko n°56/2016 ryo ku wa 16/12/2016 rishyiraho Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere rikanagena inshingano, imitunganyirize n’imikorere byarwo;

Nshingiye kandi ku ngingo ya 19 y’Itegeko n°72/2018 ryo kuwa 31/8/2018 rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango ishingiye ku myemerere;

Nshingiye nanone ku kuba amategeko shingiro ya Authetic Word Ministries- Zion Temple Celebration Centre yahujwe n’Itegeko n°72/2018 rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango ishingiye ku myemere bagahabwa compliance certificate ku wa 23/6/2019; ayo mategeko shingiro akaba ateganya inzego zimiyoborere z’umuryango n’ububasha bwazo;

Mu rwego rwo kubungabunga iyubahirizwa rya amahame y’imiyoborere myiza nk’uko RGB ibiherwa ububasha n’amategeko;

Ndabamenyesha ko:

1. Icyemezo mwafashe nta shingiro gifite kuko mutari inteko rusange ari rwo rwego rw’umuryango rufite ububasha bwo gufata icyo cyemezo;

2. Mugomba guhagarika ibikorwa byo kwihesha ububasha mudafite n’ibindi byose bishobora guteza umutekano muke mu banyamuryango n’abakristo ba Authetic Word Ministries- Zion Temple Celebration Centre.

Turasaba inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko zigenewe kopi y’iyi baruwa gukurikirana no kugenzura ko nta bikorwa bihungabanya ituze mu muryango wa Authetic Word MinistriesZion Temple Celebration Centre.”file:///C:/Users/Compac/Downloads/Zion%20Temple%20Letter%20(2).pdf

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *