UR-Huye: Umunyeshuri yasanzwe amanitse yapfuye

Umunyeshuri witwa Safari Pacifique ukomoka mu karere ka Nyabihu wiga muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye mu mwaka wa mbere, yasanzwe mu mugozi amanitse yapfuye bikaba bikekwako yiyahuye.

Uwo musore w’imyaka 21 y’amavuko yasanzwe amanitse mu mugozi mu bwogero (douche) aho yacumbikaga hanze ya Kaminuza mu Mudugudu w’Agasengasenge mu Kagari ka Cyarwa mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, umurambo we wabonetse ahagana saa yine z’ijoro ryo ku wa 18 Gashyantare 2022.

.Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba, Migabo Vital, yemeje amakuru y’uru rupfu avuga ko abanyeshuri babanaga na we mu gipangu aho yacumbikaga bavuze ko batashye ahagana Saa Yine z’ijoro, bahageze basanga amanitse mu mugozi yapfuye, batabaza ubuyobozi.

Ati “Bavuga ko batashye n’ijoro nka Saa Yine basanga amanitse mu mugozi mu bwiherero yapfuye bahita batumenyesha, tuhageze dusanga amanitse mu mugozi ukoze mu nzitiramibu.”

Yakomeje avuga ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwahise rutangira iperereza ngo hamenyekane amakuru y’urupfu rwe n’icyo yazize nk’uko Igihe dukesha iyi nkuru cyabyanditse.

Umurambo we wajyanywe ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB, gukorerwa isuzuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *