Inama y’igihugu y’Abagore yo mu karere ka Rutsiro irakataje mu kwimakaza gahunda ya #Munya Rutsiro serukana umucyo igamije kwigisha Mutima w’Urugo kugira isuku ku mubiri no murugo, ndetse akanarinda Umwana imirire mibi no kugwingira.
Iyi gahunda imaze igihe kigiye kugera ku kwezi kumwe, kuko yatangijwe kuwa 22 Mutarama 2022, ubwo Abayobozi b’Inama y’igihugu y’Abagore ku rwego rw’Akarere bazindukiye mu muganda ugamije gutoza ba mutima w’urugo kugira umuco w’isuku. Uyu muganda ukaba warabereye mu murenge wa Kivumu mu kagari ka Bunyunju uyobowe n’Umuyobozi w’Akarere, Madame Murekatete Triphose ari kumwe na Komiseri wa CNF ku rwego rw’Igihugu.
Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 19 Gashyantare 2022 iyi gahunda yakomereje mu murenge wa Nyabirasi, akagari ka Cyivugiza ho mu mudugudu wa Rukomero, aha hari muri gahunda yo gukangurira abaturage kurwanya imirire mibi n’igwingira.
Murekatete Triphose, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro witabiriye uyu muganda akifatanya ni abaturage bagize uyu murenge, mu guhinga imboga mu mirima y’ibikoni, batera ibiti by’imbuto, banagaburira abana bo mu irerero indyo yuzuye, ndetse yanabwiye aba baturage ko bagomba kwirinda amakimbirane yo mu ngo.
Ati “Abaturage b’Umudugudu wa Rukomero mugomba kugira umuco w’isuku, Mwirinde amakimbirane yo mungo, kuko niyo mbarutso yo kugira umwanda, ibi binatuma abana bajya kuba inzererezi bahunze ayo makimbirane.”
Murekatete akomeza avuga ko iyi gahunda ya #Munya Rutsiro serukana umucyo igamije gahunda yo kwigisha abaturage kugira isuku, kurwanya igwingira na bwaki, no guhangana n’ikibazo cy’abana bata ishuri. Isuku izakomeze ku bufatanye n’inzego zose kuko Isuku irashoboka kandi ireba abagize urugo bose.
Abaturage bo mu murenge wa Nyabirasi iyi gahunda bayakiriye bate?
Kanyange Florence ati “Kugira isuku ni ngombwa kuko bituma tubaho neza kandi tukagira ubuzima bwiza, twigishijwe kugira isuku mu rugo no hanze yaho, ndetse twatojwe kugira uturima tw’igikoni tudufasha kurandura igwingira mu bana no kumva ko tugomba kurya indyo yuzuye.
Twizerimana Donathile ati “Uyu muganda wari ukenewe kuko badutereye ibiti by’imbuto ziribwa bizadufasha mu kurengera ibidukikije no kurwanya isuri kandi natwe tukazazirya, ikindi twashishikarijwe kugira kwirinda amakimbirane yo mu ngo bikazadufasha guhuriza imbaraga hamwe tukiteza imbere.”
Nyuma y’uyu muganda Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro yasabye abaturage gutamika abana babo ibere ryo gukunda Igihugu, umwana akazakura azi neza gahunda za Leta.
Muri uyu muganda ndetse hahomwe ubwiherero, abaturage berekwa uko bakora isuku mu nzu, mu mbuga no mu nkike zayo iki gikorwa cya #Munya Rutsiro serukana umucyo kikaba kizagera mu mirenge yose.









