Ubushakashatsi bwakozwe n’iIshami ry’Umuryango w’Abaholandi uharanira Iterambere mu Rwanda (SNV Rwanda) ribinyujije mu mushinga w’ubuhinzi bw’imboga n’imbuto, ukorera mu turere 6 tw’u Rwanda bwamuritswe kuri uyu wa Kane tariki 17 Gashyantare 2022, mu karere ka Rubavu bugaragaza ko abaturage barya imboga n’imbuto bakiri bake.
Ubu bushakashatsi bwakorewe mu turere twa Rubavu, Karongi, Rutsiro, Muhanga, Nyabihu na Muhanga, bugaragaza ko mbere yo kubutangira abaturage baryaga imbuto n’imboga bari 3% ariko nyuma y’ubukangurambaga kuri ubu bageze ku kigero cya 20%.
Ababyeyi bacuruza imbuto mu isoko rya Gisenyi, mu karere ka Rubavu bavuga ko iyo ugaburira abawe imboga n’imbuto birinda abana bawe kugwingira
Umubyeyi witwa Saidat ucuruza imbuto ati “Imboga zigira akamaro mu kurinda indwara no kurinda igwingira mu bana, gusa imboga muri ibi bihe by’Imvura zirapfa akaba ariyo mpamvu zihenze zikaba zidapfa kwigonderwa na buri umwe.”
Undi yagize ati “Abagabo ntibahaha imbuto kubera gukunda agacupa, bigakubitira ku kuba imipaka ifunze bigatuma imbuto tuzibona ziduhenze natwe tukazigurisha igiciro kiri hejuru.”
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko imbuto zirimo imyembe ni amaronji zirahenze kuko zavaga mu gihugu cya Uganda, naho indium n’Ibinyomoro aribyo byeze mu Rwanda.

Ahimanishyize Janvier, Umuyobozi wungirije w’Umushinga Hortinvest muri SNV avuga ko ubushakashatsi bakoze bwagaragaje ko ubushobozi n’imyumvire aribyo bituma abaturage batitabira kurya imboga n’Imbuto. Akaba ariyo mpamvu bamaze igihe mu bukangurambaga bwo gushishikariza abaturage kugira uturima tw’igikoni, no kuba baragize uruhare mu kongera ingemwe z’imbuto mu baturage, aho bamaze gutanag imbuto zirenga ibihumbi 65 mu turere dutandukanye.
Ati “Imbogamizi zishingira ku bumenyi buke n’imyumvire, kuko muri utu turere umushinga ukoreramo hera imboga nyinshi n’imbuto kandi bafite ubutaka bwera kuburyo hari uwo usanga azihinga ariko iwe murugo batazirya, ahubwo umusaruro wose awujyana ku isoko ninayo mpamvu tugomba gushyira imbaraga muri ubu bukangurambaga.”
Hakenewe guhindura imitekere n’imyumvire kuko hari abo usanga bakigendera kuri gakondo ngo imboga n’imbuto ni ibiryo by’Abana.
Ahimanishyize akomeza avuga ko Imboga n’imbuto bikwiriye guhozwaho ku buryo abaturage babirya kenshi ku mafunguro bafata mu miryango, birababaje kuba Umugabo wo mu Rwanda atabura amafaranga igihumbi yo kugura icupa ry’inzoga buri munsi ariko kubona ayo kugura imbuto bikaba ikibazo, kubera kudaha agaciro ibyo bahaha.
Ishimwe Pacifique, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza avuga ko barimo kubera imyumvire y’abaturage kurya imboga n’imbuto bikiri ku kigero kidashimishije.
Ati “Bigaragara ko kurya imboga n’imbuto hari urwego bigezeho ariko rudashimishije, gusa ni urugendo kuko bisaba abaturage kumva ko umubiri wabo ukeneye imboga n’imbuto, byagaragaye ko dufite imiryango ifite imirire mibi no kugwingira kw’abana. Tugiye kwagura ubukangurambaga dufatanyije ni abafatanyabikorwa kuko hari aho usanga bihari ariko ntibabikoreshe.”
Ishimwe akomeza avuga ko hagiye gushyirwa imbaraga mugukangurira abaturage batarabasha kugira ubumenyi ku kurya imbuto n’imboga kuko harimo abafite imyumvire ikiri hasi, kandi twanatanze ibiti by’imbuto ngo babihinge mu turima tw’Igikoni kuko bigira ingaruka nziza ku mibereho yabo.
Uyu mushinga witwa Hortinvest watewe inkunga na Ambasade y’u Buholandi mu Rwanda. Ushyirwa mu bikorwa na SNV Rwanda ifatanyije na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi n’abandi bafatanyabikorwa aho wagize uruhare mu kugabanya igwingira no kurwanya imirire mibi.
Ibarura ku mibereho y’abaturage (DHS) rya 2015 rikorwa rimwe mu myaka itanu ryerekanye ko abana 38% bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye.


Ubumenyi buke n’Imyumvire by’Abaturage, imbogamizi ku kurya Imboga n’imbuto