Ndahimana wagwiriwe n’igisimu cy’Uruganda rw’Icyayi rwa Rutsiro tea factory gicukurwamo Umwura (Terre a Rouge) byaje kumuviramo urupfu. Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bwemeje aya makuru.
Amakuru Rwandanews24 yamenye iyahawe ni abakozi b’uruganda basoroma Icyayi ni uko Ndahimana w’imyaka 22 yatabawe akimara kugwirwa n’ikirombe mu cyumweru gishize akajyanwa kwa muganga ariko akaza kugwa mu bitaro bikuru bya Kigali CHUK.
Ati “Bikimara kuba yatabawe byihuse ajyanwa kwa muganga, ni impanuka yahuye nayo itewe n’imvura yateje inkangu, ubwo yari ahagaze ku ruhande rw’Igisimu kikamugira.”
Undi yagize ati “Byabaye mu cyumweru gishize, ubwo barimo bacukura Umwura (Terre a Rouge) ukoreshwa mu bihoho bahombekeramo ingemwe z’icyayi, imvura yatumye ubutaka busoma igitaka kiramugwira, Ubuyobozi bw’Uruganda bwaratabaye bugujyana kwa bitaro i Murunda, bahita bamujyana CHUK basanga yaragize ikibazo amara aratoboka, maze mu ijoro ryo kuwa 15 Gashyantare 2022 twumva inkuru mbi ko yashizemo umwuka.”
Icyo abakozi bakoranaga na Ndahimana basigaye bibaza ni ukuba nk’umukozi w’uruganda wari wishingiwe umuryango uzabasha guhabwa impozamarira.
Marc Hakizayezu, Umuyobozi w’Uruganda rw’Icyayi rwa Rwanda Mountain Tea Ltd/Rutsiro Tea Factory kuva ku munsi w’ejo hashize, twashatse kumenya icyo barimo gukora nyuma y’iyi mpanuka, ariko inshuro zose twamuhagaye kuri terefone ngendanwa ntiyabashije kudufata n’ubutumwa bugufi twamwandikiye yabusomye ntiyabusubiza kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru.
Murekatete Triphose, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro yahamije aya makuru y’Urupfu rwa Ndahimana avuga ko yari umukozi w’uruganda wahuye n’impanuka mu kazi, nyuma bikaza kumuviramo urupfu.
Ati “Twaje kwakira amakuru y’Uko ndahimana wari umukozi w’Uruganda yagwiriwe n’ikirombe arimo gucukura Umwura bakoresha mu bihoho by’icyayi, ajyanwa kwa muganga aza kugwa mu bitaro I Kigali. Twabashije kwicarana dukorana inama n’Abantu bose bakora ubucukuzi kandi n’uyu munsi turacyakorana nabo inama tubagira inama zo kwirinda icyateza impanuka cyose mu kazi bakora.”
Murekatete yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda no asaba abakoresha kurinda abakozi kujya mu birombe aho bigaragara ko byateza impanuka muri ibi bihe by’Imvura.
Ndahimana wagwiriwe n’ikirombe cy’uruganda rw’Icyayi gicukurwamo umwura (Terre a Rouge) yavukaga mu murenge wa Mushubati ariko akaba yabaga kwa Nyirakuru utuye mu murenge wa Manihira, akagali ka Tangabo.
